Ni inshingano yahawe na Perezida wa Philippines, Ferdinand Romualdez Marcos Jr, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, ubwo hateranaga inama ya NAPC.
Uyu mugabo umenyerewe mu bikorwa bitandukanye bya politiki mu gihugu cye yigeze kuba umusenateri hagati ya 2016 na 2022, ariko kuva icyo gihe ibyo yageragezaga gukora byarangaga, harimo gutsindwa amatora y’abagize inteko ishinga amategeko mu 2022 no kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2025.
Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere na Perezida Ferdinand, yavuze ko ari amahirwe agiye kubyaza umusaruro kuko ari akazi azakora azi neza aho biva n’aho bigana.
Yagize ati “Navuye mu bukene. Nigeze kubaho ndyama ku makarito mu mihanda, nywa amazi gusa ntarya, ibiceri mbonye nkabizigama bigafasha umuryango wanjye.”
Pacquiao w’imyaka 47 yatangiye iteramakofe akiri umwana wo mu muhanda, agahabwa 2$. Mu mwaka ushize wa 2025, Sports Illustrated yagaragaje ko afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 220$.
Agiye kuyobora iki kigo mu gihe leta isaba ko ubukene byibuze ubukene muri Philippines bwaba bwagabanutseho 8% cyangwa 9% kugeza mu 2028. Imibare igaragaza ko abaturage bagera kuri miliyoni 11,08 bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Mu 2025 Pacquiao yahawe igihembo cya ‘International Boxing Hall of Fame’, gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino w’iteramakofe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!