Kimwe mu bigize siporo harimo itangazamakuru riyimenyekanisha mu buryo butandukanye. Aha ni ho usangamo abanyamakuru bandika, abavuga, abafata amashusho, amafoto n’abandi.
Uyu mwuga w’itangazamakuru rya siporo na wo wafatwaga cyane nk’uw’abagabo, ariko umubare w’abagore uri kugenda uzamuka, ndetse nta gushidikanya ko mu minsi iri imbere bazaba bari hafi kungana na basaza babo.
Zimwe mu mbogamizi abagore bakora itangazamakuru rya siporo bahura na zo harimo kubanza kwiyumva muri ya mikino akenshi yaharirwaga abagabo, no kugirirwa icyizere n’abakoresha n’abandi bahurira muri uyu mwuga.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) mu 2018, bwagaragaje ko abagore bizerwa ku kigero cya 3.3% mu gihe abagabo bo bizerwa ku kigero cya 65%.
Kuri uyu munsi Isi yose yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uba buri tariki ya 8 Werurwe, IGIHE yarebye no ku bagore bakora itangazamakuru rya siporo, itegura urutonde rwa bamwe mu bihebeye uyu mwuga.
Mu nshingano bafite zigoye zirimo kwita ku miryango yabo, usanga banafata umwanya wo gutegurira no gutangariza abaturarwanda amakuru agezweho muri siporo.
Usher Komugisha
Ni umwe mu banyamakuru b’abagore bakomeye muri Siporo ya Afurika ukomoka muri Uganda, ariko wubakiye izina mu Rwanda ubwo yakoreraga The New Times.
Uretse gukorera Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi, FIBA, mu marushanwa atandukanye aho afite izina rikomeye muri Basketball, akurikirana andi n’amarushanwa akomeye mu mupira w’amaguru.
Mu Gikombe cya Afurika cya 2021 giheruka kubera muri Cameroun, yakoreraga Sky Sports, mu gihe mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, yari umusesenguzi wa Al Jazeera.
Rigoga Ruth
Ni umwe mu banyamakuru b’abagore bakora siporo bakunzwe mu gihugu. Yinjiye muri uyu mwuga mu 2010 akora ku Isango Star.
Yakoze kandi kuri KFM na Radio 10, mbere yo kujya muri RBA aho akorera Televiziyo Rwanda mu kiganiro gikunzwe cyane cya RTV Kick-Off, guhera mu 2019.
Uwimana Clarisse
Ni umunyamakuru wa B&B FM kuva mu 2020. Uyu mugore yanakinnye umupira ku rwego rwo hejuru mu makipe arimo APR, AS Kigali WFC n’ayo hanze nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Yinjiye mu itangazamakuru rya siporo mu 2015, ndetse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Flash FM, Contact FM na Radio 10.
Uwamahoro Ariane
Ni umwe mu banyamakuru bamamaye mu myaka ishize, cyane ubwo yakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko Televiziyo Rwanda guhera mu 2010.
Mukeshimana Assoumpta
Ubu ari mu bashinzwe Itumanaho muri Canal+ Rwanda. Guhera mu 2011, yakoze ku bitangazamakuru binyuranye, ariko aho aheruka ni kuri Radio/TV1 yavuyeho muri uyu mwaka.
Annet Mugabo
Na we ari mu banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, kuko yaryinjiyemo mu 2013.
Yakoreye Isango Star na Radio/TV10 ari gukoraho ku nshuro ya kabiri kugeza ubu.
Iradukunda Yvonne
Akorera B&B FM guhera muri Nyakanga 2020.
Uyu mukobwa winjiye mu itangazamakuru rya siporo mu mpera za 2016, yakoreye kandi Voice of Africa Kigali na Radio/TV10. Yanditse kuri The New Times na RuhagoYacu yatangazaga amakuru yihariye kuri siporo.
Umuhoza Cynthia Naissa
Yumvikana mu biganiro bya Siporo kuri Radio Rwanda kuva mu mwaka ushize.
Mutsindarwejo Jolie
Ni umunyamakuru wa Voice of Africa Kigali na Izuba TV. Uyu mukobwa ntaramara igihe kinini mu itangazamakuru rya siporo, ariko ni umwe mu batanga icyizere cyo kuzavamo umunyamakuru ukomeye.
Muhayimpundu Ishimwe Adelaide
Uyu mukobwa uri mu bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akabona itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru gusa ntahirwe ngo agere kure, yinjiye mu itangazamakuru ry’imikino mu mwaka ushize.
Ku wa 25 Ukwakira 2022 ni bwo Radio/TV10 yamwerekanye nk’umunyamakuru wayo mushya w’imikino.
Uyu mukobwa usanzwe ukunda ruhago, ni umufana wihebeye Chelsea FC mu Bwongereza.
Mukantwari Jolie
Ni umunyamakuru winjiye mu itangazamakuru rya siporo mu mwaka ushize. Akorera Radio/TV10.
Uwizera Esca Fifi
Afite uburambe mu biganiro bya Siporo, aho akorera by’umwihariko muri Radio/TV10. Niba ukurikira Ikiganiro "Urukiko rwa Siporo", rya jwi ry’umukobwa ukora ibyaranze umunsi mu mateka, wamumenye.
Uwizera kuri ubu anakora ibiganiro bindi byiganjemo iby’Iyobokamana.
Claire Umutoni
Azwi cyane mu gukoresha no gucunga imbuga nkoranyambaga z’ibigo by’itangazamakuru bitandukanye. Yakoreye IGIHE na Flash FM/TV mu bihe bitandukanye.
Kuri ubu ni umunyamakuru w’imikino kuri Power FM ndetse ni umwe mu bafite ahazaza muri uyu mwuga.
Mugisha Dua
Ni umuhanga mu gufata amashusho by’umwihariko yibanda kuri siporo muri rusange. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash TV mbere yo kubengukwa na IGIHE, mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Nyirabahire Safynat
Ni umunyamakuru ufata amashusho kuri Flash TV. Afite uburambe muri uyu mwuga ndetse izina rye rizwi mu Isi y’abakunzi ba siporo mu Rwanda.
Usanase Anitha Dolton
Ni we Mufotozi wa Rayon Sports. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Inyarwanda na IGIHE.
Uwase Aaliah
Ni umunyamakuru w’imikino, ariko ufata amafoto. Azwi ku bitangazamakuru bitandukanye birimo FunClub na IGIHE.
Ngamije Voisine
Akorera City Radio mu biganiro bya siporo, by’umwihariko muri "City Sports".
Mukeshimana Laurence Samillah
Ni umunyamakuru w’imikino kuri Fine FM.
Grace Kantarama
Ni umunyamakuru w’imikino kuri City Radio. Yamenyekanye akorera Radio Huguka yo mu Karere ka Muhanga.
Isimbi Christelle
Uyu akorera Radio Fine FM mu Kiganiro "Urukiko rw’Ubujurire" ndetse na Isibo TV muri "Bench ya Siporo."
Uwase Rachel
Ni umunyamakuru w’imikino kuri Izuba TV aho azwi by’umwihariko mu Kiganiro "APR Sun Time" kigaruka ku makuru yihariye muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Nyaminani Isabelle
Ni umuhanga mu gufata amashusho. Kuri ubu akorera Ikipe ya AS Kigali. Uretse gukorera Radio/TV10, yamenyekanye cyane akorera AZAM TV yateraga inkunga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ndetse yakoreye RBA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!