Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024, ni bwo aba bombi basangije ababakurikira amafoto yabo bemeze ko ubu bagiye kubana akaramata.
Nshuti aherutse kuvuga ko urukundo rwe na Umutesi rugeze aharyoshye ndetse uyu mwaka ugomba gusiga amukoye, bakajya imbere y’Imana ikabiha umugisha ndetse n’imbere y’amategeko.
Mu butumwa Umutesi Tracy buherekejwe n’akamenyetso k’umutima yagize ati "Ibihe bidashira byatangiye uyu munsi." Ibi kandi ni byo Nshuti yashimangiye avuga ko "uzahora uri uw’ibihe byanjye byose."
Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.
Mu 2019 hajemo agatotsi bituma Umutesi atangaza ko afite undi mukunzi ariko ndetse banatandukanye ariko nyuma bongera gusubirana banemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports avuye mu Isonga, anyura muri AS Kigali ndetse na APR FC mbere yo kujya muri Police FC iheruka kumurekura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!