Djokovic wanyujijwe mu cyuma ku wa Kabiri, yavuze ko imvune ye yatewe no kunyerera ubwo yari mu mukino wa 1/8 yatsinzemo Umufaransa Francisco Cerúndolo ku wa Mbere.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi wari uhagaze neza mu irushanwa, yatangaje ko atazakomeza gukina muri French Open y’uyu mwaka.
Djokovic w’imyaka 37, yagombaga gukina n’Umunya-Norvège Casper Ruud wa karindwi mu bahagaze neza mu irushanwa, mu mukino wa 1/4 wari kuba kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma byagaragaye ko umukaya wo hagati mu ivi ry’iburyo rya Djokovic wacitse.
Uyu Munya-Serbia yagize iti "Mu kuri mbabajwe no gutangaza ko navuye mu irushanwa. Ikipe yanjye nanjye ubwanjye twagombaga gufata icyemezo gikomeye nyuma yo kubitekerezaho neza no kugisha inama."
Iyi mvune yashyize ihererezo ku cyizere cyo gutwara Grand Slam ya 25 kuri Djokovic wari guhita aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wegukanye amarushanwa menshi mu mateka ya Tennis.
Djokovic azatakaza kandi umwanya wa mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo, asimburwe n’Umutaliyani Jannik Sinner nyuma ya French Open.
Kuri ubu, igitegerejwe ni ukureba niba uyu Munya-Serbia azamera neza vuba ku buryo yazakina Wimbledon amaze kwegukana inshuro zirindwi.
Iri rushanwa ribera mu Bwongereza rizatangita tariki ya 1 Nyakanga, mu gihe Imikino Olempike izabera muri Roland Garros kuva tariki ya 27 Nyakanga.
Djokovic ntiyigeze atwara umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ndetse yagaragaje ko uyu mwaka ari yo ntego afite.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!