00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Novak Djokovic yikuye muri French Open adakinnye umukino wa 1/4

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 June 2024 saa 12:43
Yasuwe :

Umunya-Serbia Novak Djokovic wegukanye French Open mu 2023, yikuye mu irushanwa ry’uyu mwaka mbere yo gukina umukino wa 1/4 kubera imvune yo mu ivi.

Djokovic wanyujijwe mu cyuma ku wa Kabiri, yavuze ko imvune ye yatewe no kunyerera ubwo yari mu mukino wa 1/8 yatsinzemo Umufaransa Francisco Cerúndolo ku wa Mbere.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi wari uhagaze neza mu irushanwa, yatangaje ko atazakomeza gukina muri French Open y’uyu mwaka.

Djokovic w’imyaka 37, yagombaga gukina n’Umunya-Norvège Casper Ruud wa karindwi mu bahagaze neza mu irushanwa, mu mukino wa 1/4 wari kuba kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma byagaragaye ko umukaya wo hagati mu ivi ry’iburyo rya Djokovic wacitse.

Uyu Munya-Serbia yagize iti "Mu kuri mbabajwe no gutangaza ko navuye mu irushanwa. Ikipe yanjye nanjye ubwanjye twagombaga gufata icyemezo gikomeye nyuma yo kubitekerezaho neza no kugisha inama."

Iyi mvune yashyize ihererezo ku cyizere cyo gutwara Grand Slam ya 25 kuri Djokovic wari guhita aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wegukanye amarushanwa menshi mu mateka ya Tennis.

Djokovic azatakaza kandi umwanya wa mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo, asimburwe n’Umutaliyani Jannik Sinner nyuma ya French Open.

Kuri ubu, igitegerejwe ni ukureba niba uyu Munya-Serbia azamera neza vuba ku buryo yazakina Wimbledon amaze kwegukana inshuro zirindwi.

Iri rushanwa ribera mu Bwongereza rizatangita tariki ya 1 Nyakanga, mu gihe Imikino Olempike izabera muri Roland Garros kuva tariki ya 27 Nyakanga.

Djokovic ntiyigeze atwara umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ndetse yagaragaje ko uyu mwaka ari yo ntego afite.

Novak Djokovi yikuye muri French Open yamamaye nka Roland-Garros
Djokovic yagize imvune yo mu ivi yatumye ava mu irushanwa adakinnye umukino wa 1/4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .