Ivanišević wigeze gutwara Wimbledon, yabaye umutoza wihariye wa Djokovic muri Werurwe 2022, ariko akaba yarafatanyaga n’umujyanama we w’igihe kirekire, Marian Vajda kuva mu 2018.
Umunya-Serbia, Djokovic amaze kwegukana ibikombe 24 bya Grand Slam mu bakina ari umwe, ariko yatangiye nabi umwaka wa 2024.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati "Njye na Goran twafashe icyemezo cyo guhagarika gukorana kuva mu minsi mike ishize. Gukorana kwacu mu kibuga kwagize ibihe byiza n’ibibi, ariko ubucuti bwacu bwahoze bukomeye."
Djokovic yatsindiwe muri 1/2 cya Australian Open muri Mutarama, atsindwa na nimero ya 123 Luka Nardi muri Indian Wells muri uku kwezi, mbere yo kwikura mu bari gukina Miami Open, avuga ko ari ukugira ngo ahuze "gahunda ze bwite n’iz’umwuga."
Umunya-Croatie, Goran Ivanišević yatoranyijwe mu bahanira ibihembo by’Umutoza w’Umwaka mu 2023, nyuma yo gufasha Djokovic kwegukana ibikombe bitatu muri Grand Slam enye yakinnye icyo gihe.
Kuri ubu, Djokovic asangiye agahigo na Margaret Court ko kwegukana ibikombe 24 bya Grand Slam mu bakina ari umwe.
Roland-Garros iteganyijwe gutangira ku wa 26 Gicurasi mu Bufaransa, ni yo Grand Slam ikurikiraho ku ngengabihe y’umwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!