Ni urugendo atangirira mu Mujyi wa Kabale uri hafi y’u Rwanda aho ubona abantu benshi batangarira igare aba afite ritamenyerewe muri ako gace cyane ko rifite amapine atatu kandi rigatuma uritwara agenda yegamye (Recumbent trike).
Iri gare kandi rifite ubushobozi bwo kunyonga cyangwa gukoresha amashanyarazi.
Yifashishije agakoresho ke gafata amashusho (GoPro) bigaragara ko abasha kuganira n’abo bahurira mu nzira yerekeza ku mupaka wa Gatuna aho yagombaga kunyura akerekana ibyangombwa bimwinjiza mu Rwanda.
Akihagera yasanganiwe n’abashinzwe umutekano babanza kumwereka aho ajyana igare rye ndetse n’ibikapu bye kugira ngo bisakwe mbere yo kwinjira. Ni igikorwa yakoze neza ndetse n’ibyangombwa bye birasuzumwana ubushishozi arinjira.
Nk’uko yabyivugiye, mbere yo kwinjira mu Rwanda yabanje kumenya neza amategeko akoreshwa y’ibanze bityo abanza kubyubahiriza akurikije aho yari avuye muri Uganda.
Ati “Mbere yo kwinjira mu Rwanda nabanje kumenya neza ko batemera amashashi, bityo ayo nari mfite yose nyakura mu gikapu. Igitangaje ni uko batigeze bayambaza cyangwa ngo barebemo ariko banyujije igikapu mu cyuma gisaka ahasigaye barandeka ndagenda.”
Kuva ako kanya ahita ahaguruka ku mupaka yerekeza mu Mujyi wa Kigali aho yishimiye uduce agenda anyuramo by’umwihariko mu Karere ka Gicumbi, anyura ku mirima ihinzemo icyayi ndetse n’imisozi iteye ubwuzu.
Ubwo kandi niko yanyuraga ku bantu bavuye mu mirimo isanzwe bamusuhuza abandi bautangarira cyane cyane abari kubona igare batari basanzwe babona muri ako gace.
Kino ari hafi kugera mu Mujyi wa Gicumbi yahuye n’umusore utwara igare watangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga, mu Cyongereza gike yari afite abasha kuganira nawe kandi barumvikana.
Uyu musore yaramuhagaritse amubaza amakuru n’agashya yazanye mu Rwanda.
Uyu musore bigaragara ko akora akazi ko gutwara abantu ku igare yarongeye amubaza akantu ari kubona kuri ryo, Kino amusobanurira ko ari agafata amashusho (Camera) kandi ari kumureba.
Ageze mu mujyi wa Gicumbi yari atangiye kunanirwa bisaba ko yegera ku ruhande akaba yafata amafunguro yiganjemo aya kinyarwanda cyane ko yifuzaga gusuzuma uko ameze.
Mu byo yatse harimo igitoki, umuceri, ibishyimbo, inyama y’ihene, ‘brochette’ ndetse na ’jus’ y’Inyange cyane ko yabuze iyo bikoreye muri ako kanya. Aha yabanje kugira ngo Inyange ni ubwoko bwa ‘Jus’ ariko asanga ni uruganda.
Uko yarimo afata amafunguro ni ko haruguru aho yari yasize igare ariko arya aryitegeye, bari baryuzuyeho bareba ubuhanga rikoranye n’ubwo benshi ururimi rwabagoraga kubaza ibibazo baryibazaho.
Umwe mu bashiritse ubwoba yaratoboye aravuga ariko yifashisha Igiswahili ruri mu zikoreshwa mu Rwanda, asanga nawe hari bike yumvamo kuko yanyuze muri Kenya, baraganira mbere yo gusubukura urugendo.
Ni urugendo yanyuzagamo akaruhuka kuko hari uduce twamusabaga imbaraga nyinshi azamuka.
Ataragera i Kigali yahuye na bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu ku magare, bamufasha urugendo bituma abona urukundo Abanyarwanda bakunda amagare nk’uko yabitangaje.
Ati “Ubu ndi mu gikundi noneho. Iki ni igihugu cy’igare, buri wese aba arifite. Aba bahungu ni abanyonzi ba nyabo. Barihuta bikomeye [...], ubu njye ngiye kugenda buhoro.”
Urugendo rwe rwari rwiza kuva mu ntangiriro ariko agorwa cyane n’impera zarwo kuko umusore wamurangiye aho agomba kuba yamubwiye amerekezo atatu atandukanye ndetse akanibeshya.
Ati “Imana ishimwe ariko ibi nibyo bingoye kuva natangira urugendo. Uko bimeze umuhungu yampaye amerekezo atatu kandi ambwira ko yose ariyo. Yambwiye 416, 420 na 456 ariko mu by’ukuri umuhanda wari 457, kuva aho yambwiye n’aho tugeze harimo ibilometero bitatu.”
“Abantu twabaye inshuti mu muhanda ariko hano ho natinye. Ntiwakumva ukuntu nyir’inzu atazi aho iherereye.”
Bitewe n’uko telefone ye yari ku murongo mushya byamusabye kubaza umwe mu bantu bari kumuhanda yagize Imana agasanga yumva icyongereza n’Igifaransa, amutira telefone ye ashaka nimero bityo ahamagara uwamurangiye inzu.
Kino Yves yakoze urugendo nk’uru mu bindi bihugu birimo Kenya, Ethiopia, Sudani, Iran, Serbia, Iraq n’ahandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!