Golden State Warriors iri mu makipe umunani ahagarariye igice cy’uburengerazuba, yageze muri ½ cy’irangiza muri iki cyerecyezo itsinze Memphis Grizzlies amanota 110-96.
Golden State Warriors yatsindaga umukino wayo wa kane muri itandatu amakipe yombi amaze gukina muri kamarampaka (Playoffs).
Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wahuzaga amakipe yombi, Golden yayoboye uduce tubiri tw’umukino (30-26,23-25,25-26, 32-19).
Abakinnyi ba Golden State Warriors bakinaga nk’abahimura kuko umukino wa gatanu, Memphis yatsinze Warriors amanota 134-95 (38-28,39-22, 42-17, 15-28).
Mu mukino wafashije Golden kugera muri ½ cy’irangiza, Klay Thompson yatsinzemo amanota 30, Stephen Curry atsinda amanota 29.
Andrew Wiggins nawe yagize uruhare muri uyu mukino atsinda amanota 18. Draymond Green yatsinze amanota 14, Jordan Poole abona amanota 12.
Ku ruhande rwa Memphis Grizzlies, Dillon Brooks yatsinze amanota 30 mu minota 39 yamaze mu kibuga. Desmond Bane atsinda amanota 25.
Mu byazamuye amanota ya Grizzlies muri uyu mukino, harimo amanota 12 yatsinzwe na Jaren Jackson.
Indi mikino yakinwe, Milwaukee Bucks yatsinzwe na Boston Celtics amanota 108-95 (28-26, 25-17, 29-27, 26-25).
Intsinzi ya Boston Celtics yabonye intsinzi ya gatatu mu mikino itandatu amakipe yombi amaze gukina. Umukino w’umunsi wa karindwi, ikipe izawutsinda izahita ibona itike ya ½ .
Umukino wa karindwi uzakinwa kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 saa tatu n’igice z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Imibare iri hagati ya Boston Celtics na Milwaukee Bucks irangana n’iri hagati ya Dallas Mavericks na Phoenix Suns kuko nabo banganya intsinzi 3-3.
Dallas Mavericks yujuje intsinzi eshatu itsinda Phoenix Suns amanota 113-86 (28-25, 32-20, 34-27, 19-14).
Muri uyu mukino, Umunya-Slovenie, Luka Dončić ukinira Dallas niwe watsinze amanota menshi kuko yashyize mu nkangara amanota 33.
Amakipe yombi azakiranurwa n’umukino wa karindwi kuko ikipe izawutsinda izabona itike ya ½ cy’irangiza. Uzakinwa kuwa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 saa munani z’ijoro i Kigali.
Philadelphia 76Ers yabonye itike ya ½ cy’irangiza mu cyerecyezo cy’Uburasirazuba itsinze Miami amanota 99-79 (21-17, 20-17, 27-31 na 31-14).
Philadelphia yabonye intsinzi ya kane mu mikino itandatu imaze guhuza amakipe yombi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!