Muri abo bakinnyi harimo Stephen Curry ukinira Golden State Warriors, Chris Paul wa Los Angeles Clippers, Carmelo Anthony wa New York Knicks na Joakim Noah wa Chicago Bulls ndetse n’abandi bagiye bagirwaho ingaruka n’ubugizi bwa nabi bwakozwe n’abitwaje imbunda.
Muri icyi kiganiro kimara amasegonda 30 kizajya gihora gitambuka kuri tereviziyo, Stephan Curry atangira agira ati” Muri iyi mpeshyi numvise ko umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yishwe n’urufaya rw’amasasu. Yari mu kigero cy’umukobwa wanjye Riley.”
Carmelo Anthony agakomeza ati” Imbunda ntizakabaye amahitamo na rimwe. Benshi mu nshuti zanjye barapfuye kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bushingiye ku gutunga intwaro ariko ubu ndi mu mwanya watuma ijwi ryanjye ryumvikana.”
Ni ku ncuro ya mbere bibaye muri Amerika aho ibihangange muri NBA byinjira mu rugamba rwo gushishikariza abaturage kwanga cyangwa gukunda ikintu icyo ari cyo cyose kuko n’amategeko agenga iyi shampiyona abuza abakinnyi kuba bakwinjira mu bikorwa bya politiki cyangwa kugaragaza uruhande runaka bashyigikiye.
Ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwamagana gutunga imbunda bwatangijwe na Michael Bloomberg wahoze ari Meya w’Umujyi wa New York mucyo bise “Everytown for gun safety association”.
Kuri Twitter, Perezida wa Amerika Barack Obama utarabashije kubona amajwi akenewe ubwo yajyanaga umushinga wo guhindura itegeko rigenga imitungire y’imbunda mu gihugu, yashimiye cyane icyo gikorwa ndetse n’ubushake bw’abo bakinnyi.
Yanditse ati:” Ntewe ishema n’uko NBA iri ku ruhande rw’abadashyigikiye ubugizi bwa nabi bukorwa n’abitwaje imbunda. Kugirira impuhwe abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa ntibihagije, twese tugomba kuzamura amajwi yacu kugira ngo habeho impinduka.”
Mu mpera z’Ukuboza, Polisi ya California yatangaje ko aba bantu 14 barashwe n’abantu babiri bari bitwaje intwaro ndetse bambaye imyambaro ya gisirikare.
Nyuma yo guhiga bukware abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, Polisi ya California yahamije ko Syed Rizwan Farook, n’umugore we Tashfeen Malik ari bo bagize bari inyuma y’ubwo bwicanyi.

























TANGA IGITEKEREZO