00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namenye Patrick yagizwe Umuyobozi Mukuru wa SK FM

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 February 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Namenye Patrick wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa SK FM, asimbura Uwera Jean Maurice uherutse kugirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ni bwo SK FM yatangaje ko yahaye ikaze uyu mugabo umenyerewe cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Namenye Patrick yaherukaga kuvugwa mu 2024 ubwo yasezeraga ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, inshingano yari amazemo imyaka ibiri.

Uyu mugabo kandi yafashije Gikundiro kubona abaterankunga batandukanye, dore ko mbere yo kujya kuri uyu mwanya yari ashinzwe amasoko n’ubucuruzi mu ikipe.

Ibijyanye n’itumanaho yabikoze mu myaka irindwi ishize ubwo yari muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), cyane ko imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ari indi akora nyuma y’ibikorwa bya siporo.

Namenye Patrick yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2013 kuri Radio Salus, ahamara umwaka umwe urenga.

Iyi Radio ya Kaminuza y’u Rwanda ni yo yamubereye umusingi wo gutangira itangazamakuru no kurikunda by’umwihariko mu biganiro bya siporo n’ibindi byakorwaga mu Cyongereza.

SK FM yumvikana kuri 93.9 fm na 92.6 fm, ni radiyo y’umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi ibura iminsi ine ngo ngo yuzuze umwaka umwe ikorera mu Rwanda, dore ko yatangijwe tariki ya 10 Gashyantare 2025.

Namenye Patrick yagizwe Umuyobozi Mukuru wa SK FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages