Muri iyi Shampiyona, abakinnyi barushanwa mu gutera intosho (shotput), gutera ingasire (discus), gutera umuhunda (javelin) no gusiganwa ku maguru.
Imikino ya nyuma mu bagabo n’abagore, yose yabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Muri rusange, Ikipe ya Musanze ni yo yegukanye imidali myinshi (18), irimo 10 ya Zahabu, itandatu ya Feza n’ibiri y’Umuringa.
Yegukanye Shampiyona mu bagabo nyuma y’uko yari yatwayemo imidali itanu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’ibiri y’Umuringa.
Mu Cyiciro cy’Abagore, Ikipe ya Rwamagana yegukanye igikombe nyuma yo kwegukana imidali 13 irimo umunani ya Zahabu n’itanu ya Feza.
Iyi ni na yo yasoreje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange aho yatwaye imidali 15 irimo icyenda ya Zahabu n’itandatu ya Feza.
Uretse Musanze yabaye iya mbere mu bagabo, Nyabihu yabaye iya kabiri, Gasabo iba iya gatatu, Huye iba iya kane mu gihe Rwamagana yasoreje ku mwanya wa gatanu.
Kirehe yabaye iya gatandatu, Nyagatare iba iya karindwi mu gihe Bugesera yabaye iya munani.
Mu Bagore, Rwamagana yakurikiwe na Musanze, Gasabo, Nyagatare, Ngoma na Kayonza yabaye iya gatandatu.
Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:
- Musanze: Zahabu 10, Feza 6 na Bronze 2
- Rwamagana: Zahabu 9 na Feza 6
- Gasabo: Zahabu 4, Feza 1 na Bronze 5
- Huye: Zahabu 2 na Bronze 3
- Nyagatare: Zahabu 1 na Bronze 4
- Kirehe: Feza 4 na Bronze 1
- Ngoma: Feza 1 na Bronze 1
- Bugesera: Feza 1 na Bronze 1
- Kayonza: Feza 1 na Bronze 1
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!