Hashize imyaka icyenda iyi stade ivuguruwe, ariko uko imyaka ishira indi igataha, bigaragara ko yongeye gusaza ndetse itajyanye n’iterambere ryo mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko kubaka iyi stade bizakorwa mu byiciro bibiri, harimo kubanza kuvugurura igihari no kubaka igishya mu gihe kirambye.
Ati “Stade Ubworoherane yaje ikenewe mu gihe cyayo ariko uyu munsi ni stade itajyanye n’igihe ndetse n’aho Musanze ihagaze. Ibyo turimo dukora ni uko dushaka ko mu gihe cyihuse yashyirwamo tapis.”
“Turimo kuganira na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, ku buryo bigenze neza bitarenze amezi atandatu cyangwa umunani twaba twabonye tapis.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimangiye aya makuru, avuga ko stade nshya y’i Musanze izubakwa mu gihe cya vuba.
Ati “Dushaka kubaka ibikorwaremezo by’imikino bijyanye n’icyerekezo umujyi urimo. Twatangiye gahunda yo kwimura Stade Ubworoherane twakiniragaho, ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu bizaba byakemutse.”
Stade nshya y’Akarere ka Musanze ishobora kubakwa muri umwe mu mirenge ya Nkotsi, Cyuve na Gacaca.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!