Rwanda Mountain Gorilla Rally izatangira kuwa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, isozwe ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Ubwo yerekanaga imodoka azakoresha, Kalimpinya yavuze ko akurikije imyiteguro yakoze yizeye kuzitwara neza.
Ati “Njye n’umushoferi unyungirije tumaze amezi atatu twitegura, imodoka twarayikoze imeze neza natwe twizeye kuzitwara neza.”
Kalimpinya yatangiye gukina amarushanwa yo gusiganwa ku modoka mu 2019.
Imwe mu myiteguro yagize ari nayo ashingirako avuga ko azitwara neza harimo, isiganwa rya ‘Sprint Rally All Star 2022’ yitabiriye muri Werurwe, ryakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana, anabasha kurirangiza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice.
Icyo gihe babaye aba kane anegukana igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.
Kalimpinya kandi yitabiriye isiganwa ‘Nyirangarama Sprint Rally’ ryakinwe muri Gicurasi 2022 nabwo iki gihe akaba yari umushoferi wungirije.
Babaye aba aba kabiri mu isiganwa. Ni ubwa mbere Kalimpinya agiye kwitabira isiganwa ari umushoferi mukuru.
Muri iri siganwa azaba yungirijwe na Ngabo Olivier.
Ku munsi wa mbere w’iri siganwa, ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, hazaba Super Stage saa Kumi kuri Kigali Convention Centre, aho imodoka ziba zisiganwa ari ebyiri ebyiri.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, isiganwa rizerekeza mu Bugesera, Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha naho ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri, basiganwe Kamabuye na Gako.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 22, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya, Carl Tundo, Abanyarwanda baba aba kane.
Uyu mwaka rizitabirwa n’abasiganwa bo mu Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!