Hakizimana w’imyaka 36 yari umutoza w’umukinnyi w’Umunya-Kenya usiganwa ku maguru, Kelvin Kiptum, bapfanye mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 11 Gashyantare 2024 mu Ntara ya Kpatagat mu Burengerazuba bwa Kenya.
Umubiri wa Hakizimana wagejejwe mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare, ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024 i Rusororo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Minisitiri Mwamba n’itsinda ayoboye bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu gusezerera bwa nyuma kuri uyu mutoza wazamuye abakinnyi batandukanye bubatse amazina bahereye ku busa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!