Imikino ya FEASSSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations) igiye kuba ku nshuro ya 17, uyu mwaka Akarere ka Musanze niko katoranyijwe kuyakira, aho yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama ikazasozwa tariki 19 Kanama 2018.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura afungura ku mugaragaro aya marushanwa, yabwiye imbaga yari yateraniye muri stade Ubworoherane ya Musanze ko intego yayo ari ugutuma abana bashobora kugaragaza impano ndetse bakubaka ubucuti hagati yabo, bikazafasha ibihugu bakomokamo kugira imibanire myiza mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma, mfunguye ku mugaragaro iri rushanwa kandi ndizera ko abana bazabona umwanya wo kugaragaza impano zabo ndetse no gukomeza kugirana ubushuti bukomeye hagati yabo. Ibi kandi ntibizarangirire aha kuko dushaka ko mu minsi iri mbere tuzabona abakinnyi beza, batsinda mu ishuri ndetse banafashanya kuzamura ibihugu byabo bityo tugakomeza kubakira hamwe Afurika nziza.”
Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri hafi 2000 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakina imikino itandukanye, bo mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda. Tanzania yaje kwikuramo ku munota wa nyuma.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye aya marushanwa ariko akaba yari asanzwe yitabirwa n’amashuri yisumbuye naho uyu mwaka hakaba harongerewemo icyiciro cy’amarushanwa y’amashuri abanza, mu mikino irimo Football, Volleyball na Netball kugira ngo abana bato nabo bahabwe amahirwe yo kugaragaza impano ndetse zizabashe kwitabwaho.
Mu mukino wa mbere wabaye muri iri rushanwa, ikipe ya CIP Muhanga yatsinzwe na B.S Kimanya yo muri Uganda ibitego 2-1, indi mikino ikaza gukomeza kuri uyu wa Mbere.



















TANGA IGITEKEREZO