Hashize iminsi havugwa ibibazo by’amikoro mu mupira w’amaguru w’abagore by’umwihariko mu makipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Uko ni ko n’abakinnyi ndetse n’umutoza ba Fatima WFC baherutse gutabaza inzego bireba, zikabishyuriza Padiri Ferdinand Hagabimana uyiyobora bagaragaza ko akomeje kubarerega.
Minisitiri Mukazayire abinyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko iki kibazo cy’aba bakinnyi kiri gukurikiranwa mu rwego rwo kugishakira umuti. Ati “Iki kibazo cyatugezeho kandi turimo gufatanya n’izindi nzego dukorana kugira ngo kibonerwe umuti urambye.”
Bivugwa ko aba bakinnyi bashakishije Padiri Hagabimana bagakomeza kumubura, biyemeza kujya kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, na we wabasabye gusubirayo bakajya gutegerereza Padiri ku biro bye bikarangira abahunze ntacyo abamariye.
Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze itarabona umushahara kuva uyu mwaka w’imikino watangira, iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani mu mikino 12 imaze gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2024/24.
Mwiriwe neza @Mamaurwagasabo1 . Iki kibazo cyatugezeho kandi turimo gufatanya n'izindi nzego dukorana kugirango kibonerwe umuti urambye.
Murakoze.— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) January 15, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!