Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 13 Nzeri 2026 ubwo yari mu gikorwa cya siporo rusange kizwi nka ’Car Free Day’ cyabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, mu kibuga cya IPRC-Kicukiro.
Mukazayire yatanze ubu butumwa mu gihe Car Free Day y’uyu munsi yari yahujwe na gahunda y’igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi ndetse n’inzoga z’itujuje ubuziranenge.
Muri iki gikorwa cyari gifite inganyamatsiko igira iti “Sober Generation, Sobriety is Dignity’, Mukazayire yagize ati “Duhagurukire gukora siporo kuko ni ubuzima. Ikindi kandi igihugu cyacu gikeneye abantu bafite amagara mazima batabaswe n’ubusinzi cyangwa ibiyobyabwenge".
Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko “iyo umuntu ari gukora siporo aba ari kwiyubaka yaba mu mubiri ndetse no mu bitekerezo. Umuntu waraye anyoye icyuma ntabwo wamubona mu gitondo ari hano turi gukorana siporo."
Umulisa Esther Williams ukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse akaba n’umwe mubashinze ihuriro bise, ’Sober Generation’ yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo guhuza urubyiruko rw’ingeri zitandukanye kugira ngo babashe gutanga umusanzu mu gukangurira abandi kwirinda ingeso z’ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo babashe gusigasira ubuzima bwabo.
Ati “Turi ihuriro ry’urubyiruko rw’ingeri nyinshi aho dufite abakoresha imbuga nkoranyambaga, abaremankuru (content creators), abakora mu iby’ikoranabuhanga n’abandi. Twabonye ko igihugu cyacu cyifuza urubyiruko rufite icyerekezo kizima. Twabihuje na siporo kuko iri muri bimwe bifasha abantu kugira ubuzima buzima ndetse igatuma umuntu atakwishora mu zindi ngeso zimwangiza.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare birimo abahanzi, abanyarwenya, abakinnyi ba filime ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho bose biyemeje gukangurira urubyiruko kuzibukira ubusinzi n’ibiyobyabwenge ahubwo bakitabira sporo cyane.
Umunyanama w’abahanzi, Muyoboke Alexis yavuze ko umuntu ashobora kwishima kandi atasinze, akangurira urubyiruko gushaka ibindi bintu bashakiramo ibyishimo bitari ubusinzi.
Ati “Jye nabanye n’abahanzi ariko kuva na kera kugeza n’ubu sindasoma ku nzoga kandi ntibimbuza kwishimana n’abandi".
Bruce Melodie na we wari witabiriye iyi Car Free Day yunzemo ko igihugu gikeneye abantu bazima ndetse asezeranya abakunzi be ko azajya ahora yitabira iki gikorwa rusange kugira ngo abe urugero rwiza ku bamukunda kandi abereke ko na bo ubwabo bakwiriye kubanza kwikunda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!