Iri rushanwa ryitiriwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu 2010, riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 20, ndetse imikino ya nyuma yatangiye gukinwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 kugeza 21 Kamena 2026.
Ku munsi wa mbere w’imikino ya nyuma, muri Volleyball y’Abagore Rusizi yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze amaseti 3-1 (25-19, 25-21, 18-25, 25-19). Umukino wa nyuma uzahuza Ngoma na Gicumbi.
Muri Volleyball y’Abagabo, Nyanza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Rusizi amaseti 3-1 (25-23, 25-18, 21-25, 25-16). Umukino wa nyuma uzahuriraho Kicukiro na Gasabo.
Muri Basketball y’Abagore, Ikipe ya Kicukiro yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Nyamasheke amanota 71-40. Umukino wa nyuma uzahuza Kamonyi na Kayonza.
Mu bagabo bakina Basketball, umwanya wa gatatu wegukanywe na Rwamagana yatsinze Musanze ibitego 84-61, mu gihe Kamonyi na Kicukiro zizakina umukino wa nyuma.
Umupira w’amaguru ari na wo uba utegerejwe na benshi, hakinwe umukino w’umwanya wa gatatu mu bagore usiga Gatore itsinze Mbongo ibitego 3-0 yegukana Umudali w’Umuringa, mu gihe KACYIRU izahatanira igikombe na MAHEMBE.
Mu mupira w’amaguru na ho hakinwe umwanya wa gatatu, aho Ikipe y’Umurenge wa Mbazi ikinamo Ndoli Jean Claude yatsinzwe na Rubengera itozwa na Mazimpaka Andre na we wakanyujijeho, ibitego 2-0.
Imikino yo gusiganwa ku magare yasojwe mu bakobwa hitwaye neza Nishimwe Gisele wa Kigali wabaye uwa mbere, Rose Maniranzi wa Bugesera aba uwa kabiri, mu gihe Umuhoza Nadia wa Nyagatare yabaye uwa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagabo hitwaye neza Mfiteyezu Emmanuel wo mu Majyaruguru, Iyamuremye wo mu Majyepfo na Uwitonze Isidore wo mu Burasirazuba.
Usibye imikino ya nyuma izaba ku Cyumweru, hateganyije n’iy’abasiganwa ku maguru, abasimbuka urukiramende n’abakina igisoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!