Ni amasezerano yemejwe ko yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, nyuma y’uko uyu mukinnyi yari afite amasezerano ageza mu 2028, ariko amwemerera kuba yajya ahandi igihe abishakiye.
Mbere y’uko uyu mukinnyi w’imyaka 28 ashyira umukono ku masezerano, byari biri kuvugwa ko ashobora kujya muri Mercedes cyangwa McLaren, nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2026.
Verstappen yongereye amasezerano, kugira ngo akomeze afatanye na yo kongera kubona intsinzi nyinshi, dore ko ibihe arimo bigaragara ko yasubiye inyuma nk’uko yabyihamirije.
Ati “Dufite abantu beza, kandi nishimiye gukomeza gukorana na bo kugira ngo nongere ngaruke ku rwego rwo hejuru. Iyi ni intego ikomeye twese dufite kandi tugomba kugeraho.”
“Nabivuze kenshi ko ikipe ari nk’umuryango wanjye wa kabiri, mba numva ndi mu rugo. Nayijemo nizeye gutwara amasiganwa. Ibyo twageranyeho byose ni ugukorana, harimo no gutwara shampiyona inshuro enye. Gukomezanya na yo rero ni ibintu nahoze nifuza.”
Nubwo bimeze bityo, mu masezerano mashya harimo ko ikipe yemerewe kumusezerera igihe yaba adatanze umusaruro akeneweho, n’iyo byaba mbere ya 2030.
Uyu mukinnyi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Buholandi, umwanya mwiza yagize muri uyu mwaka ni ukuba uwa kabiri mu marushanwa abiri, ari yo Austrian Grand Prix na Hungarian Grands Prix.
Yageze muri Formula One ahereye mu ikipe y’abato mu 2015, nyuma y’umwaka umwe gusa ahita azamurwa mu ikipe nkuru, ndetse muri uwo mwaka wa 2016 ahita yegukana isiganwa rya mbere.
Nyuma yaho yatwaye amasiganwa 71, yegukana na Shampiyona ya Formula One inshuro enye, akaba umukinnyi wa gatatu watwaye amasiganwa menshi nyuma ya Lewis Hamilton na Michael Schumacher bafite Formula One umunani.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!