Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ya FERWAFA yashyiweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Muhire Henry Brulart, ku wa 10 Werurwe 2022.
Muri iyo baruwa, FERWAFA yamenyesheje Mashami Vincent ko atazongererwa amasezerano yo gutoza Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
Igira iti “Nkwandikiye nkumenyesha ko amasezerano yawe y’akazi atazongerwa. Wemerewe gushaka indi mirimo.’’
Ikomeza iti “Ndagushimira akazi gakomeye wakoze, ubwitange bwakuranze mu gihe wari mu kazi n’umusanzu wawe mu guteza imbere urwego rwa ruhago mu Rwanda.’’
Mashami Vincent yari amaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi; ni inshingano yahawe muri Kanama 2018. Amasezerano ye yasojwe ku wa 2 Werurwe 2022.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, byanugwanugwaga ko Mashami Vincent, ashobora kwirukanwa nyuma yo kugira umusaruro mubi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Amavubi yabonye inota rimwe rukumbi mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar uyu mwaka, aho yari kumwe na Mali, Kenya na Uganda.
Uretse uyu musaruro, Ikipe y’Igihugu yavugwagamo umwuka mubi, ubusinzi no kunanirwa gushyira ku murongo abakinnyi kw’abatoza n’ibindi.
Muri Gashyantare 2021 ni bwo Mashami Vincent ari yongerewe amasezerano y’umwaka umwe, asabwa kwitwara neza mu mikino irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi.
Gusa, ntibyamuhiriye kuko uretse kubona inota rimwe mu rugendo rugana muri Qatar, yananiwe guhesha Amavubi itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2021 cyabereye muri Cameroun nubwo yatsinze Mozambique ndetse akanganya n’iki gihugu cyakiriye imikino ya nyuma ya CAN 2021.
Icyo gihe, amakuru IGIHE yamenye ni uko FERWAFA yasabye Minisiteri ya Siporo ko hashakwa umutoza mushya w’umunyamahanga uzajya uhembwa hasi y’ibihumbi 15$ ndetse hakanashakwa Umuyobozi wa Tekinike.
Bwa mbere Mashami ahabwa Ikipe y’Igihugu hari muri Kanama 2018 aho yasimbuye Umudage Antoine Hey wari wagiye muri Mutarama uwo mwaka.
Muri Kanama 2019, yahawe amasezerano y’agateganyo, asabwa ko mu mezi atatu azafasha u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, gusezerera Seychelles mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2022 no kubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2021.
Nyuma yo kugera kuri bimwe mu byo yasabwe nubwo yatsinzwe imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu rugendo rwa CAN 2021, Mashami yongerewe amasezerano y’umwaka umwe muri Gashyantare 2020.
Imikino ibiri yatoje mu gushaka itike ya CAN 2021, yabaye mu Ugushyingo 2020, yarangiye u Rwanda rubonye amanota abiri nyuma yo kunganya na Cap-Vert ubusa ku busa mu mikino yombi ndetse icyo gihe byagaragaza ko bigishoboka ko rwabona itike yo gukina iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Mutarama 2022.
Icyazamuriye amanota Mashami Vincent, kigatuma ahabwa amasezerano ku nshuro ya gatatu muri Gashyantare 2021, ni uburyo Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yitwaye mu bihe bikomeye bya COVID-19, aho yageze muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro za 2021 ndetse akaba ari byo yari yasabwe ubwo yongererwaga amasezerano mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!