00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mako Sharks yegukanye ’Summer Invitation Swimming Championship’ ihigitse amakipe yo muri Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 June 2024 saa 12:02
Yasuwe :

Ikipe y’umukino wo Koga ya Mako Sharks SC yegukanye irushanwa yateguye rya ’Mako Sharks Summer Invitation Swimming Championship’ ryabaga ku nshuro ya kabiri ryatumiwemo amakipe yo muri Uganda.

Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru muri Green Hills Academy, ryateguwe ku bufatanye na Davis and Shirtliff.

Iri rushanwa ryari ryatumiwemo amakipe 4 yo muri Uganda arimo; Silverfin Academy, Hertz Swim Club, Aquatic Academy Kampala na Whales Swim Acadeny Entebbe.

Ayo mu Rwanda ni Mako Sharks yariteguye, Cercle Sportif Karongi ndetse na Kigali Sporting Club.

Rikaba ryarahurije hamwe abakinnyi bagera 170 bavuye kuri 98 bari bitabiriye irushanwa ry’umwaka ushize.

Mako Sharks ikaba ari yo yaje kwegukana iri rushanwa aho yagize amanota 3597, Aquatic Academy yo muri Uganda ni yo yabaye iya kabiri n’amanota 3590.5, Silverfin Academy yo muri Uganda iba iya 3 n’amanota 1658, Cercle Sportif de Karongi yabaye iya 4 n’amanota 1127, Hertz Swim Club yo muri Uganda iba iya 5 n’amanota 929, Kigali Sporting Club yabaye iya 6 n’amanota 492 ni mu gihe Whales Swim Academy Entebbe yabaye iya 7 n’amanota 210.

Bazatsinda James, umuyobozi wa Mako Sharks SC yishimiye uko irushanwa ry’uyu mwaka uko ryagenze bakaba bizeye ko umwaka utaha rizagenda neza kurushaho, ku buryo n’amakipe yo hanze y’u Rwanda aziyongera.

Ati "Intego yacu ya mbere yari ukuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’abakinnyi bakiri bato, mwabonye ko abana benshi twari kumwe nabo bafite imyaka munsi ya 14, ni abakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza, ikintu twifuzaga cyo kuzamura impano zabo cyagezweho kuko ibihe byabo byagiye bigabanuka ugereranyije n’andi marushanwa bagiye bakina."

"Umwaka utaha twifuza ko n’amakipe yaziyongera kuko nk’ubu hari nk’ikipe yo muri Ghana yagombaga kuza ariko ubushobozi buba buke ariko batwemereye ko umwaka utaha tuzaba turi kumwe."

Bazatsinda James yavuze ko iri rushanwa nk’iri ari inzira nziza y’amakipe yo kuba yashora imari no kugaragaza ibikorwa bya bo, iyi mikno ngo iba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora binyuze mu mikino.

Ni irushanwa ryabereye muri piscine ya Green Hills Academy i Nyarutarama
Iri rushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi benshi mu bahungu n'abakobwa, mu byiciro by'imyaka bitandukanye
Abakinnyi ba Mako Sharks mu byiciro bitandukanye, begukanye umwanya wa mbere
Mako Sharks yegukanye irushanwa nyuma yo guteranya imidali yose
Aquatic Academy y'i Kampala yabaye iya kabiri
Bazatsinda James uyobora Mako Sharks, yizeye ko umwaka utaha iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe menshi
James Ngugi uyobora Davis and Shirtliff yateye inkunga irushanwa, yishimiye urwego ririho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .