00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mahatlane yahize gushyira Cricket y’u Rwanda ku rundi rwego

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 April 2024 saa 02:34
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryerekanye Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane nk’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’u Rwanda ya Cricket mu Bagabo aho yahawe amasezerano y’imyaka ine, yiyemeza kuzamura urwego rwayo muri aka karere.

Lawrence Mahatlane w’imyaka 47, yasimbuye Lee Booth wari wasoje amasezerano ye mu Ukuboza 2023.

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano azamara imyaka ine, uyu Munya-Afurika y’Epfo yavuze ko yiteguye kuzamura umukino wa Cricket mu Rwanda kandi hamwe n’ubufatanye, uyu mukino uzazamura urwego muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati "Hari ubushobozi mbona ku Rwanda, kandi dushobora kugera kuri byinshi. Dufite ibibuga, twashyiramo imbaraga tukazamuka mu gihe gito. Mu myaka itatu natoje Uganda, twakinnye inshuro 21 n’u Rwanda, nzi uko Abanyarwanda bakina. Natoje amakipe y’Abatarengeje imyaka 19, nyajyana mu Gikombe cy’Isi inshuro eshanu, rero mfite icyizere ko tuzakorana byinshi mu iterambere rya siporo."

Mahatlane yongeyeho ko kimwe mu byo azibandaho cyane ari ukuzamura umubare w’intsinzi u Rwanda rwabonaga mu bagabo, ahereye kuri Uganda rwatsinze rimwe mu nshuro 21 ibihugu byombi byahuye ari umutoza.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale, yavuze ko u Rwanda rwabonye umutoza mwiza kandi uretse gutoza ahubwo azanajya inama ku cyatuma uyu mukino urushaho gutera imbere mu Rwanda.

Ati "Twashatse umutoza wadufasha kuzamura impano, akubaka ubushobozi bw’abakinnyi ahereye hasi kugira ngo tugire ikipe ikomeye. Ukurikije ahandi yatoje n’uburyo yabikoze, dufite icyizere ko natwe mu gihe gito bizakunda. Na we yemeye kuza kuko yabonye dufite ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato kandi bafite ahazaza."

Mahatlane yatoje Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo y’Abatarengeje imyaka 19 ndetse n’Ikipe nkuru ya Uganda hagati ya 2020 na 2023. Yagize imyaka itatu myiza nk’umutoza wa Uganda mbere yo gusezera mu Ukwakira 2023.

Uyu mutoza agiye kugira igihe cyo kubanza kureba abakinnyi azatoza mbere y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azaba mu mpera z’umwaka kuko Shampiyona y’Abagabo ikomeje mu gihe iy’Abagore yahagaze kubera Ikipe y’Igihugu iri muri Botswana.

Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda bwerekanye Umunya-Afurika y'Epfo Lawrence Mahatlane nk'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abagabo
Lawrence Mahatlane yahawe amasezerano y'imyaka ine
Lawrence yiyemeje kuzamura Cricket y'u Rwanda mu gihe gito gishoboka
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale, yavuze ko bashatse umutoza wubaka Ikipe y'Igihugu ahereye ku bakinnyi bakiri bato u Rwanda rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .