Ni siporo yitabiriwe n’abagore b’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva n’abandi.
Iyi siporo yahujwe na Car Free Day, yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024, aho bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali batangiriye kuri BK Arena basoreza kuri Kigali Convention Centre, bafashwa n’abatoza mu myitozo ngororamubiri.
Abitabiriye iyi siporo bahawe ubutumwa bugaruka ku buryo icyuho cy’abagore mu gukora siporo kikigaragara cyane, bityo bikaba ari ngombwa ko bakunda bakanashishikariza bagenzi babo kuzikora.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva watanze ikaze ku bitabiriye siporo, yashishikarije abaturage guhora bakora siporo mu rwego rwo kugira Umujyi mwiza utuwe n’abafite ubuzima bwiza.
Ibi byashimangiwe na Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine wakebuye abagore, abibutsa ko gukora siporo biri mu nyungu zabo bwite ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha.
Yagize ati “Abagabo, basaza bacu ndetse n’abana bahora bibaza bati kubera iki abagore? Ariko mu by’ukuri ikwiriye kuba iy’umuryango wose muri rusange. Siporo iraduhuza tukunga ubumwe ariko ikanatuma tugira ubuzima bwiza.”
“By’umwihariko rero abagore, iyi ni imwe mu nzira nziza zadufasha kwirinda indwara zitwibasira kuko akenshi usanga tumeze nk’aho twiyibagirwa. Igihugu cyaduhaye amahirwe, mureke tuyakoreshe.”
Kuko iyi siporo yabereye mu gihugu hose, Mukandayambaje Zubby ufite imyaka 50 wo mu karere ka Rwamagana, yavuze ko yamubereye umuti ku buzima bwe.
Ati “Ubu maze imyaka itanu nkora siporo, natangiye kuyikora nyuma yo kurwara umugongo, abaganga bakambwira ko ndamutse nkoze nyikoze yambera umuti mwiza. Ubu rwose umubiri wanjye usigaye umerewe neza nta kibazo nkigira ahubwo nashishikariza n’abandi bagore gukora siporo nyinshi.”
Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’igihugu basanzwe bahurira muri siporo iba kabiri mu kwezi, aho nta binyabiziga bya moteri biba byemewe gukoreshwa mu masaha aba yagenwe.


























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!