Van Gaal w’imyaka 70 yabitangarije mu kiganiro cyitwa Humberto, anemeza ko ari kwivuza ubu burwayi amaranye igihe.

Mu byo yagarutseho, ni uburyo yajyaga kwivuza mu masaha y’ijoro bitewe n’uko atifuzaga ko abakinnyi be bamenya ko arwaye kubera ko byari kuzabatera umusaruro mubi mu kibuga.

Nyuma yo gushyira hanze aya makuru, yagiye yohererezwa ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba harimo n’ubw’ikipe ya Manchester United yatoje.

Louis Van Gaal ni umwe mu bagabo bafite ijambo mu mupira w’amaguru mu Buholandi. Mbere yo kwinjira mu butoza, yari umukinnyi aho yakiniye amakipe atandukanye yo muri Shampiyona y’u Buholandi nka Royal Antwerp na AZ Alkmaar mu myaka ya 1970 na 1980.

Umwuga w’ubutoza yatangiye kubumenyekaniramo mu 1997 ubwo yari umutoza w’Ikipe ya FC Barcelona bituma amaze kugirirwa icyizere cyo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi inshuro eshatu arizo 2000-2001, 2012-2014 na 2021 kugeza ubu.

Yagiye anatoza andi makipe yo ku mugabane w’u Burayi nka Bayern Munchen kuva 2009-2011 na Manchester United mu 2014-2016.

Louis Van Gaal yahesheje Ikipe y'Igihugu y'u Buholandi itike yo kuzakina mu gikombe cy'Isi cya Qatar
Louis Van Gaal yahesheje Ikipe y'Igihugu y'u Buholandi itike yo kuzakina mu gikombe cy'Isi cya Qatar