00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lewis Hamilton yakuriye inzira ku murima abifuza ko ahagarika gukina Formula 1

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 May 2026 saa 08:55
Yasuwe :

Umunyabigu mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto zikina amarushanwa ya Formula 1, Lewis Hamilton, yatangaje ko nta gahunda afite yo guhagarika uyu mukino ndetse akiwufitemo igihe kirekire.

Uyu mugabo w’imyaka 41 yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, gitegura irushanwa rya Canadian Grand Prix rizaba ku itariki ya 24 Gicurasi.

Abajijwe niba yaba ari mu minsi ye ya nyuma ari gukina uyu mukino, yavuze ko ntaho ateze kujya ndetse agifite amasezerano mu ikipe ye.

Ati “Nzahora mpari igihe kinini. Ndacyafite amasezerano ya Ferrari no mu mwaka utaha. Buri kimwe cyose kimeze neza 100%, ndacyafite intego, ndacyashyigikiwe, ndacyakunda ibyo nkora kandi n’umutima wanjye wose. Ndacyahari igihe cyose.”

“Hari abantu benshi bashaka ko mpagarika gukina, kandi njye rwose ntabwo njya nanabitekereza. Ahubwo ntekereza uko ngomba gukina mu myaka itanu iri imbere. Ndacyahari rwose.”

Lewis Hamilton ufite amateka yo kwegukana Formula 1 inshuro zirindwi, agahigo asangiye na Michael Schumacher, ariko arifuza guhiga abandi akaryegukana ku nshuro ya munani, akaba umwe rukumbi ku Isi ubikoze.

Uyu mukinnyi yahinduye ibitekerezo nyuma y’uko mu mwaka wa 2025 agize umwaka mubi ashaka no kureka gukina.

Icyo gihe yagize ati “Ni umusaruro mubi. Nta kintu cyiza cyo kwishimira gihari uyu munsi. Uyu mwaka ndashaka ko urangira, kandi bibaye byiza sinakwifuza kuzagaruka mu uzakurikiraho.”

Muri uyu mwaka wa 2026, ari ku mwanya wa gatanu n’amanota 51, akaba arushwa amanota 49 na Kim Antonelli ukinira Mercedes na we yahozemo mbere yo kujya muri Ferrari.

Lewis Hamilton ntateganya guhagarika gukina Formula 1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages