Uyu mukinnyi ukinira Ferrari yabitangaje nyuma y’isiganwa ryabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ribera mu mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Lewis Hamilton yavuze ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi bituma ashobora no kutitabira umwaka utaha.
Ati “Ni umusaruro mubi. Nta kintu cyiza cyo kwishimira gihari uyu munsi. Uyu mwaka ndashaka ko urangira, kandi bibaye byiza sinakwifuza kuzagaruka mu uzakurikiraho.”
Uyu Mwongereza w’imyaka 40 ni umwe mu bakinnyi babiri begukanye Formula 1 inshuro nyinshi mu mateka, aho afite zirindwi anganya na Michael Schumacher.
Mu 2020 ni bwo Hamilton aheruka kwegukana Formula 1, kuva ubwo ibihe byiza bijya mu maboko ya Max Verstappen ari na we wegukanye isiganwa ryo kuri uyu munsi akomeza guhangana na Oscar Piastri na Lando Norris bahanganiye Shampiyona ya Formula 1 ya 2025.
Isiganwa ryo kuri uyu munsi kandi rishobora gusiga Oscar Piastri na Lando Norris bakinira McLaren bahawe ibihano kubera imodoka bakinishije zikoze mu buryo butuma ziba hasi bikazorohereza kwihuta.
Umwaka wa Formula 1 usigaje amasiganwa abiri harimo Qatar Grand Prix izaba ku wa 30 Ugushyingo, na Abu Dhabi Grand Prix izaba tariki ya 7 Ukuboza 2025. Norris ni we uyoboye urutonde n’amanota 390, Oscar akagira 366 anganya na Verstappen wa gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!