00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwakira Formula 1, urwego rw’amasiganwa n’icyifuzo kuri Minisitiri mushya: Umunyamabanga wa RAC twaganiriye (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 August 2024 saa 10:15
Yasuwe :

U Rwanda ni igihugu cyiyemeje guteza imbere ishoramari rishingiye kuri siporo bijyana no kurugira igicumbi cyayo muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi muri rusange.

Duteye imboni mu myaka itambutse dusanga hari ibikorwa binini byabereye mu Rwanda bigaragaza ko ibi bizagerwaho mu gihe habaho guhozaho kwa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage.

Ayo marushanwa arimo Basketball Africa League muri Basketball, ATP Challenger 50 muri Tennis, ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A&B muri Cricket, IRONMAN 70.3 muri Triathlon, Tour du Rwanda mu magare n’andi menshi bigoye ko twayanyuramo yose.

Kugeza ubu amaso yose ahanzwe undi mukino ukomeye ku Isi wo gusiganwa mu modoka bigaragara ko buhoro buhoro uri kuzamuka mu Rwanda kandi mu byiciro byawo bitandukanye.

IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka, Ange François Cyatangabo, avuga ku ngingo nyinshi ku iterambere ry’uyu mukino na siporo muri rusange.

IGIHE Sports: Umukino wo gusiganwa mu modoka uhagaze ute mu Rwanda?

Cyatangabo: Umukino wo gusiganwa mu modoka, abantu benshi bazi ‘Rally’ ariko ugira ibice byinshi, harimo na Formula 1, ibyo bita ‘Karting’, ’Offroad’ n’ibindi byinshi bitandukanye.

Umukino dufite rero ni uwa Rally umaze igihe kinini ariko abantu bawukina bishimisha ariko bigenda bizamuka abantu babishyira ku murongo kugeza ubwo tugize n’ishyirahamwe.

Ubu dufite ibice bitatu by’abanyamuryango (Clubs) ariko twese hamwe ubu tugeze ku 150.

Abanyarwanda bamaze kumenya uyu mukino kandi baranawitabira cyane ko no mu Rwanda twakira rimwe mu masiganwa yo ku rwego rwa Afurika ‘Rwanda Mountain Gorilla’. Rimaze kumenyerwa cyane kandi twakiramo n’abakinnyi bakomeye muri Afurika.

Dufite irindi rushanwa rikomeye ryitwa ’Huye Rally’ na ryo ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye.

Ntabwo buri wese ufite uruhushya rwo gutwara imodoka yemerewe kujya mu irushanwa ry'imodoka

Ni iyihe mpamvu ituma uyu mukino utagishamadukirwa cyane nko mu myaka 10 ishize?

Sinavuga ko umukino wasuboye inyuma nkuko bivugwa ahubwo icyabaye ni uko umukino w’imodoka wagiye ukura by’umwihariko ku ikoranabuhanga noneho Abanyarwanda ntitwabasha gukurikira uwo muvuduko abandi bafite.

Iyo urebye nk’imodoka ziza hano z’abanyamahanga uba usanga mu Banyarwanda tudashobora guhagarara imbere yabo kuko ziba zitandukanye cyane n’izacu cyane.

Aho ni ho harimo ikibazo cyane, si ukuvuga ko twasubiye inyuma ahubwo ntitwabashije gukurikira umuvuduko wajemo muri ibi bihe.

Kutagendana n'ibigezweho byatumye umukino wo gusiganwa u modoka usa n'usubiye inyuma mu Rwanda

Ibikorwaremezo by’uyu mukino bihagaze bite mu Rwanda?

Ubundi tureba cyane kuri Rally kuko ni yo dufite hano mu Rwanda kandi imenyerewe. Hari ibyo tugenderaho kugira ngo imihanda yo gukoresha tuyihitemo.

Igomba kuba ari myiza kandi iri ahantu hadatuwe cyane kugira ngo tubashe kubungabunga umutekano w’abasiganwa n’abaje kureba isiganwa. Muri iyi minsi rero iyo urebye umuvuduko igihugu kiriho mu iterambere usanga ahantu hari imihanda twakoreshaga cyera yose yagiyemo kaburimbo.

Muzasanga twibanda mu Karere ka Bugesera mu ishyamba ry’i Gako kuko ni ho hari ibikorwaremezo bidufasha. Muri Huye turacyafitemo imihanda ariko henshi bigenda bitugora.

Turi gushaka uko twigana ibindi bihugu nka Zambia cyangwa Afurika y’Epfo tukajya dukinira mu mashyamba. Twebwe icyo gihe tukagira indi mbogamizi ko amashyamba nakwita aya leta nta mihanda irimo. Turi kuganira ngo turebe ko mu minsi iza byakwiyongera.

Uyu ni umukino usaba umutekano uhagije ntiwavuga ngo urawushyira muri stade cyangwa mu mujyi runaka, hari abakina Rally yo muri kaburimbo ariko urwo rwego ntabwo turarugeraho. Turacyakoresha imihanda y’igitaka.

Umuhanda wa Bugesera mu ishyamba rya Gako ni umwe mu iberamo amarushanwa ya Rally

Kuki umubare w’Abanyarwanda bitabira uyu mukino bakiri bake?

Isiganwa rirakura, imodoka ziri ku rwego rw’amarushanwa n’ibikoresho byazo birahenze. Iyo mpamvu ituma nta Banyarwanda benshi bagira ubushobozi bwo kuzigira.

Indi mbogamizi ni ukutagira abaterankunga bahagije, barahari ariko baracyari bake ntabwo barumva neza ko uyu ari umukino waterwa inkunga. Ubumenyi bwo burahari ariko ikibazo cy’amikoro ni cyo kiza imbere cyane.

Imodoka ziratandukanye cyane cyane kandi ziba mu byiciro bitandukanye kuko si moteri n’umubiri w’inyuma gusa, habamo amapine, intebe n’ibindi. Iyahatana byibuze ku rwego Nyafurika ishobora no kugera ku bihumbi 100$ [arenga miliyoni 132,000,000 Frw].

Imodoka zifashishwa mu mikino ya Rally zirahenze cyane bikaba imbogamizi ku bifuza gukina gusiganwa mu modoka

Ese ufite uruhushya rwo gutwara wese yatwara?

Biradushimisha cyane kubona benshi bitabira harimo n’abagore kuko ni umukino ukunzwe. Iyo utweretse ko uwukunze natwe ntabwo tuguheza, turakwakira tukagushakira iby’ibanze kuko ni umukino ufunguye ku bantu bose.

Hari abantu benshi bampamagara bakambwira bati ‘njyewe mfite uruhushya rwo gutwara, nzi gutwara imodoka bityo ndashaka gukina. Uba uyifite ariko hari iby’ibanze ugoba kwiga.

Hari ibikorwa mbere y’isiganwa ugomba kumenya. Ese imodoka bayitegura bate? Wowe witegura gute? Ikindi kandi ukiga gutwara imodoka ku muvuduko uri hejuru. Uko utwara ku bilometero 60 ku isaha ntabwo ariko bigenda ku 120.

Ibyo barabyiga kandi hari n’amashuri abyigisha nubwo mu Rwanda iryo shuri ritarahagera. Abenshi mu batubanjirije baragenda baduhugura kandi ababyifuza bakwegera abatwara bakagenda babigisha.

Ntabwo buri wese ufite uruhushya rwo gutwara imodoka yemerewe kujya mu irushanwa ry'imodoka

Umusanzu w’umukino w’imodoka mu murongo wo kugira u Rwanda igicumbi cy’imikino muwugeze he?

Twatangiye twakira isiganwa Nyafurika rya Rwanda Mountain Gorilla. Si ibihugu byinshi bifite ariya marushanwa kuko kugeza ubu turi birindwi gusa muri 54 biri kuri uyu mugabane.

Murabizi ko muri uyu mwaka turi kwitegura kwakira inama isoza umwaka y’Ishirahamwe mouzamahanga muri uyu mukino (FIA). Iyi izatangirwamo ibihembo by’abitwaye neza. Bose bazaba bari i Kigali.

Abakinnyi bagira amasezerano basinyana na FIA kuburyo iyo atsinze ari ngombwa ko ajya mu gihugu cyatangiwemo ibihembo keretse agize ikindi kibazo gikimeye nk’uburwayi cyangwa ikindi. Uzatsinda haba muri Rally cyangwa muri Formula 1 tuzamubona i Kigali.

U Rwanda ruri kwitegura kwakira Inteko Rusange ya FIA 2024

Ese koko Grand Prix ya Formula 1 irashoboka mu Rwanda?

Hari ibiganiro biri kuba ariko umwanzuro ntabwo urafatwa ngo ugerweho, birahari kandi biragenda neza n’Umuyobozi Mukuru wayo Stefano Domenicali arabyishimira kuko u Rwanda rufite ubushake.

Amafaranga si ikibazo mu kwakira Formula 1 mu Rwanda, kuko twakiriye inama ya FIFA, twakira BAL kandi byose ni amafaranga abigendaho ariko iyo ubushake buhari ni cyo cya ngombwa, amafaranga agashakwa.

Kugeza ubu rero dukeneye ibikorwaremezo nk’umuhanda wabugenewe ‘Circuit’, nibaza ko ibiganiro nibigenda neza na kiriya kigo kiyobora Formula 1 (Formula One World Championship Limited-FOWC), ibikorwaremezo bizubakwa.

Iyo amasezerano yasinywe bareba ahantu heza habera iri rushanwa. Icyo gihe ni bwo tuzamenya ngo izajya ahagana he? Izaba iteye gute? Izaba ingana gute? Icyo ni ikindi cyiciro.

Formula 1 irashoboka mu Rwanda bitewe n'ubushake rufite

Byashoboka ko tubona umunyarwanda akina isiganwa riri ku rwego rwa Formula 1?

Birashoboka kuko byose bijyana no gukora kandi hari n’amahirwe. Twigeze kugira umukinnyi wakinaga muri Formula 1 y’abakobwa, Naomi Schiff.

Amahirwe arahari kandi byose birashoboka nubwo bisaba kubitegura abana bakiri bato. Hari ibikorwa twazanye nk’imikino ituma abana bazamuka kuko nko kuri BK Arena dufiteyo ahakinirwa imikino yo ku ikoranabuhanga imenyereza abana.

Icyo kizatuma abakiri bato biyumvamo umukino, hari indi abandi bakinira hanze z’utumodoka duto kandi bariya bose bakomeye nka ba Hamilton cyangwa Verstappen ni ho batangiriye.

Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni we Munyarwanda wakinnye Formula 1 ariko mu bagore

Ni iki muri gusaba Minisitiri wa Siporo mushya?

Twari tumaze igihe dukorana na Minisiteri icyuye igihe by’umwihariko mu gutegura ya nama ya FIA ariko kandi twiteguye gukorana n’abayobozi bashya kandi tugateza siporo imbere.

Icyo twasaba Minisitiri Nyirishema Richard ni uguteza imbere siporo uri rusange kuko iyo uje muri Minisiteri ntabwo uba uje muri siporo imwe. Hari ibintu siporo yacu ikenera harimo ibikorwaremezo n’amikoro.

Amashyirahamwe yacu turacyafite ikibazo ko iteka tuba dusaba inkunga kuri minisiteri ndetse n’ahandi. Cyagakwiye kuba aricyo gihe ku buryo tubasha kwigira, tugacuka, tukibeshaho.

Abatuyobora bazabirebeho ku buryo tugendera muri uwo mujyo, twese ntidukomeze kuba ku nkunga ziba ziturutse hirya no hino. Siporo yabaye ishoramari kandi birashoboka.

Urugero ni Formula 1 kuko si ishyirahamwe ni ikigo. Siporo tuyigemo nk’abashoramari, dutange n’akazi. Birasaba ko twicara tukaganira, tukava mu muco wo kuvuga ko siporo ari ukwishimisha gusa ahubwo tugiye mu bucuruzi.

Aho noneho tuzibaza ngo bizakorwa bite? Hakenewe iki? Nkuko umuntu uwo ariwe wese ugiye gushora imari abogenza. Tuhindure imitekerereze ni cyo cya mbere.

Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa mu modoka ryasabye Minisitiri Nyirishema Richard gukora kuri siporo zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .