00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi basaga 150 bitabiriye Shampiyona y’Igihugu yo Koga yabaye ku nshuro ya karindwi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2026 saa 11:44
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda (RAF), ryasoje Shampiyona y’Igihugu “RAF National Swimming Championship 2026”, yitabiriwe n’abakinnyi 158, bo mu makipe atandatu.

Ni irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ribera muri Kigali International School, ahari piscine ishoborwa kwakira amarushanwa ahuza abakinnyi benshi.

Amakipe yaryitwayemo neza ni Mako Sharks Swim Club yabaye iya mbere, Cercle Sportif Karongi Academy iba iya kabiri, VJN Swimming Club iba iya gatatu, Cercle Sportif de Kigali iba kane, Les Dauphins Swimming Club iba iya gatanu, naho Rwamagana Canoe iba iya gatandatu.

Abakinnyi bafashije amakipe yabo kwitwara neza muri iyi Shampiyona y’Igihugu yabaga ku nshuro ya karindwi, ni bo bazatoranywamo abazahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Visi Perezida wa Kabiri wa RAF, Rujeni Nadine, yashimye ubwiyongere bw’abakinnyi, agaragaza ko ari amahirwe yo kurushaho kwiga kugira ngo mu marushanwa mpuzamahanga u Rwanda rujye rwitwara neza.

Yavuze kandi ko ari ikimenyetso cy’uko umukino wo koga ukomeje gutera imbere mu Rwanda.

Ati “Ndabashishikariza gukomeza gukora cyane, mukagira intego kandi mukizera ubushobozi bwanyu. Intsinzi ntabwo iza mu irushanwa rimwe gusa; isaba imyitozo ihoraho, kwihangana, discipline no gukunda ibyo mukora.”

Yashimiye kandi International School of Kigali (ISK), Kibagabaga, ku bufatanye n’ubufasha yahaye Rwanda Aquatics Federation mu kwakira iri rushanwa.

Bisangabagabo Emilien ushinzwe Amashyirahamwe y’Imikino muri Minisiteri ya Siporo, yemereye inkunga RAF mu bikorwa izajya itegura mu guteza imbere umukino wo koga no gushaka impano z’abakiri bato bazajya bahagararira igihugu.

“Tuzabashyigikira, ariko ndashishikariza abakinnyi kwita cyane ku buzima bwabo. Umukinnyi mwiza agomba kugira imyitozo ihoraho, imirire myiza, kwirinda ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose, kuruhuka bihagije no kwirinda imyitwarire ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe. Kugira ubuzima bwiza ni intambwe ya mbere yo kugira umusaruro mwiza mu mikino.”

Yasoje ashima ababyeyi, abatoza, amakipe, abasifuzi n’abandi bafatanyabikorwa bose bakomeje kugira uruhare mu guteza imbere umukino wo koga mu Rwanda.

RAF ikomeje gushyira imbaraga mu iterambere ry’umukino wo koga

Rwanda Aquatics Federation ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umukino wo koga binyuze mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu, amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi, guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko ndetse no kongera amahirwe yo kubona abakinnyi bahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Irushanwa rya “RAF National Swimming Championship 2026” ryabaga ku nshuro ya karindwi ryabaye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’umukino wo koga no gutegura abakinnyi bazakomeza guhagararira u Rwanda mu marushanwa yo mu karere, ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi.

Ubuyobozi bwayo bwashimangiye ko bushimira abakinnyi, amakipe, Minisiteri ya Siporo, abatoza, abasifuzi, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iri rushanwa.

Imikino yo koga yabereye kuri International School of Kigali
Amakipe atandatu yitabiriye irushanwa
Abakinnyi bitabiriye amarushanwa ni bo bazajya batoranywamo abahagararira igihugu
Abakinnyi barenga 150 ni bo bitabiriye irushanwa
Irushanwa ryabaye ku nshuro ya karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages