Sharangabo wamenyekanye cyane mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru, yatowe ku majwi 36 muri 38 y’abitabiriye Inteko rusange idasanzwe ya Komite Olempike (CNOSR) ku wa 16 Kamena 2018.
Nyuma yo kurahirira inshingano nshya imbere y’imbendera ry’igihugu n’irya Komite Olempike, Sharangabo yatangaje ko agiye kureberera imikino yose kandi akazagerageza gukorana n’abo asanze mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’imikino ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati "Mbere na mbere ndishimye kuko ngiye gukomeza gufasha mu iterambere ry’imikino mu Rwanda nitura Solidarité Olympique yamfashije kwiga nkagira ubumenyi nongera ku mpano yo gusiganwa ku maguru narimfite."
Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Global Business Management yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaragiye kwiga ahawe buruse na Solidarité Olympique nyuma y’uko yari amaze guserukira igihugu mu mikino itandukanye mpuzamahanga harimo n’imikino Olempike.
Sharangabo Alexis yari asanzwe ari umwe mu bajyanama mu mashyirahamwe y’imikino arimo ry’imikino Ngororamubiri na Thriatlon (ihuza koga, kwiruka no gutwara amagare), akaba asimbuye Bizimana Dominique weguye ku mpamvu ze.



















TANGA IGITEKEREZO