Imirimo yo kuvugurura no kwagura iki kibuga cyubatse mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru yari imaze amezi 15 ikorwa, aho igenzurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB binyuze mu Kigo yashinze kigahabwa inshingano zo gukurikirana iyi mirimo kizwi nka “Rwanda Ultimate Golf Course LTD (RUGC).”
Iki kibuga cya Golf cya Kigali cyaraguwe mu buryo bugaragarira amaso kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere bugera kuri hegitari 52.
Uretse igice cya mbere cyari gisanzwe cyavuguruwe hubatswe ikindi gice cya kabiri kiri hakurya y’umuhanda uva Kacyiru kuri Minisiteri ugana Nyarutarama.
Iki gice cya kabiri cyubatswe ni nacyo kinini kuko kirimo imyobo 12 muri 18 igize iki kibuga cyose. Ibice bibiri by’iki kibuga bihuzwa n’inzira yo munsi y’ubutaka yubatswe yambukiranya kaburimbo.
Imirimo yo kubaka iki Kibuga cya Golf cya Kigali yakozwe na Sosiyete y’Abafaransa, Gregori International mu gihe imbata yacyo yatunganyijwe n’uwahoze ari umukinnyi rurangiranwa w’uyu mukino akaba n’umuhanga mu gushushanya ibibuga bya Golf, Gary Player.
RSSB yashoye mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo kubaka ikibuga ubwacyo bikozwe na Gregori International (GI), hakiyongeraho kugura imashini yo kucyitaho, amasezerano yo kucyitaho (maintenance), kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n’ibindi bikorwa byo gutunganya iruhande rwacyo kugira ngo ikibuga kijye ku rwego mpuzamahanga.
Leta y’u Rwanda yahaye RSSB ubutaka n’inzu bifite agaciro ka miliyari 16,8 Frw ndetse ni bwo umushinga uri gukorerwaho. Ubu uwo mutungo wose uwuteranyije ufite agaciro k’arenga miliyari 34,5 z’amafaranga y’u Rwanda
Imirimo yarangiye ifatwa nk’icyiciro cya mbere kuko biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri kizarangira mu 2025 hazubakwa hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, inzu yakirirwamo abagana iki kibuga ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Iyi mirimo yose izatwara miliyoni 140$, gusa RSSB yatangaje ko izakorwa mu gice cya kabiri izayifatanyamo n’abashoramari cyane ko ngo hari benshi bamaze kugaragaza ko babyifuza.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko kuvugurura iki kibuga no kucyagura ari igitekerezo Leta y’u Rwanda yagize kuko yabibonagamo ishoramari rikomeye.
Ati “Leta y’u Rwanda ni yo yatekereje kure izana uyu mushinga, isaba RSSB kuwinjiramo kugira ngo nimara gushoramo imari inawukurikirane neza. RSSB imaze kubisuzuma igasanga ari umushinga mwiza yiyemeza kuwushoramo imari no kuwukurikirana. Ni bwo na RUGC nk’ikigo kigomba kuwukurikirana by’umwihariko umunsi ku wundi cyashyizweho na RSSB.”
Kuvugurura no kwagura iki Kibuga cya Golf cya Kigali, Leta y’u Rwanda ibibonamo ishoramari rikomeye kuko muri Afurika hasanzwe hari ikibazo cy’ubuke bw’ibibuga bya Golf kandi ari imwe mu mikino yinjiriza ibihugu akayabo.
Inyigo n’ubushakashatsi byerekana ko ku Isi isoko ry’ubukerarugendo bwa Golf buzagera kuri miliyari 44.6 z’amadolari mu 2021. Zinagaragaza ko bwagiye bukura ku kigero cya 11% buri mwaka guhera mu 2019.
Gusa muri iri shoramari Umugabane wa Afurika usa n’uwasigaye inyuma kuko Afurika ifite ibibuga bya Golf bitagera ku 1000 (ibitageze kuri 2% y’ibibuga bya Golf byose biri ku Isi). Muri ibyo bibuga biri muri Afurika ibigera kuri 52% biri muri Afurika y’Epfo nabyo kandi ibyinshi kuri uyu mugabane bikaba biciriritse kuko bigizwe n’imyobo icyenda.
Rugemanshuro yakomeje avuga ko uyu mushinga wose nurangira, iki kibuga kizaba kiri mu bya mbere muri Afurika, ibintu yemeza ko bizinjiriza igihugu amafaranga menshi.
Ati “Uyu mushinga wa Golf mu Rwanda nurangira wose, uzaba ari umwe mu bibuga bya mbere muri Afurika. Ni umushinga w’ingirakamaro cyane ku gihugu no kuri RSSB. Uzateza imbere umukino wa golf ariko unateze imbere ubukungu bw’igihugu n’ikigo binyuze mu musaruro uzava muri uyu mushinga utibagiwe n’ubukerarugendo mpuzamahanga bushingiye kuri golf nk’uko bigaragara mu bindi bihugu byateje imbere umukino wa Golf.”
Yavuze ko indi nyungu yaturutse kuri iki kibuga ari uko abantu basaga 500 bahawe akazi mu bikorwa byo kucyubaka kandi mu gihe gifunguye bikaba bivuze ko hari n’abandi benshi bagiye ku gahabwa.
Ati “Byongeye kandi uyu mushinga uzazamura imibereho myiza y’abaturage baturiye ikibuga. Mu gihe ikibuga cyubakwaga uyu mushinga wakoreshaga abakozi barenze 500 ku munsi mu gihe kingana hafi n’umwaka n’igice. Igihe ikibuga kizaba gifunguye, tuzahanga imirimo ikoresha abantu barenga 200, abarenze kimwe cya kabiri cy’abo bazaba bava mu rubyiruko rw’imiryango ituriye ikibuga ndetse bamwe muri bo ubu baratangiye.”
Uretse iki kibuga cya Golf uyu mushinga mugari uzajya ukorerwamo n’indi mikino itandukanye irimo Tennis, koga, kwiruka n’ibindi byinshi bijyanye no kwidagadura bizakoreshwa n’abatuye Kigali, abaturarwanda muri rusange n’abanyamahanga basura u Rwanda. Ibi biri mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.
Iki kibuga cya Golf ni irindi shoramari rikomeye mu by’imikino igihugu cyubatse nyuma ya Kigali Arena, inyubako y’imyidagaduro yakira abantu 10.000 bicaye neza.
Hari n’indi mishinga myinshi iteganyijwe mu bijyanye n’imikino irimo kwagura Stade Amahoro ndetse mu gace iherereyemo hakiyongeramo n’ibindi bikorwaremezo byo guteza imbere imikino. Hari kandi na stade nini biteganyijwe ko izubakwa i Gahanga. Byose biri mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba igicumbi cy’ibirebana na siporo muri Afurika.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!