00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Arena yahindutse BK Arena

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 24 May 2022 saa 03:04
Yasuwe :

Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena, nyuma y’uko Banki ya Kigali iguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020.

BK Group Plc yatanze miliyoni 7$, ni ukuvuga asaga miliyari 7 Frw zo kugura ubwo burenganzira.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko aya masezerano atezweho inyungu nyinshi, by’umwihariko binyuze mu kwegera urubyiruko nk’icyiciro usanga kibyaza umusaruro cyane iyi nyubako.

Yagize ati "Kigali Arena yakira ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko, kandi nka BK turifuza kwegera urubyiruko, ni nayo mpamvu twazanye ikarita izajya yifashishwa no mu kugura amatike."

Ni ikarita izajya ishyirwaho amafaranga mbere, umuntu akagenda ayifashisha mu buryo buzwi nka "Prepaid."

Dr. Karusisi yakomeje ati "Icyo gihe rero nituba twegereye urubyiruko nk’imbaraga z’u Rwanda rw’ejo, bizaduteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Kugira amasezerano yo kwitirirwa igikorwaremezo, ikipe, inyubako, n’ibindi bishobora kwamamazwaho, biguha uburenganzira busesuye bwo kubyamamarizaho igihe cyose.

Kuba icyari Kigali Arena cyabaye BK Arena, Banki ya Kigali yemerewe kwamamaza imbere n’inyuma y’ahari kubera ibikorwa bitandukanye muri iyi nyubako.

Ibi bizaha BK uburenganzira bwo kuba yemerewe kwifatanya n’ibigo bitandukanye bitegura ibikorwa muri BK Arena.

Iyi nyubako iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro kuwa 9 Kanama 2019. Yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Nyuma yo gutahwa, iyi nyubako yakiriye ibirori n’amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika muri Basketball na Volleyball.

Muri ibi bihe, BK Arena irimo kwakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ryatangiye tariki 21-28 Gicurasi 2022.

Ku wa 24 Gicurasi 2022, Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena, nyuma y’uko Banki ya Kigali yaguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu myaka itandatu
Inzego zitandukanye zitabiriye umuhango wo guhindura izina rya Kigali Arena, iba BK Arena
Ubu bufatanye bushya bwatagajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022
Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, mu itagazwa ry'aya masezerano
Banki ya Kigali yatangije ikarita izajya yifashishwa mu kugura amatike muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .