00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza z’i Huye n’i Kigali mu zegukanye ibikombe bya ‘Rwanda Varsity League 2025/26’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 June 2026 saa 10:07
Yasuwe :

Mount Kigali University (MKU) yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Amashuri Makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda “Rwanda Varsity League 2025/26” mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda East African University Rwanda (EAUR) Kigali Campus ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Kamena ku Cyumweru.

Mu mpera z’icyumweru, tariki ya 27 n’iya 28 Kamena 2026, ni bwo mu Karere ka Huye n’aka Gisagara habereye imikino isoza Rwanda Varsity League yari imaze amezi arindwi iba, kuva mu Ukuboza 2025.

MKU itozwa na Zabayo Jean de Dieu, yigaragaje cyane mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Muri icyo gice cya mbere, MKU yihariye umupira ndetse ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda, ariko ubwugarizi bwa EAUR Kigali bukomeza kwihagararaho. Nyuma yo kuruhuka ni bwo MKU yafunguye amazamu ku gitego cya kapiteni Ufiteyezu Martin.

Ingabire Christian yaje kongeramo icya kabiri, mbere y’uko Rekeraho Jacques atsinda igitego cya gatatu, bituma MKU yegukana intsinzi ndetse iba ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe mu mateka y’iri rushanwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, witabiriye isozwa rya Rwanda Varsity League yabaga ku nshuro ya mbere, yavuze ko iri rushanwa riri mu murongo w’igihugu wo kugaragaza impano muri siporo.

Ati “Ni irushanwa twishimiye kuko ryagaragayemo impano nyinshi. Nyuma ya Isonga, twabonye ahandi impano zikomereza gukomeza muri kaminuza. Turizera ko na siporo zikinwa ziziyongera.”

Iri rushanwa ryasojwe hanatangwa ibikombe mu mikino ya Basketball, Volleyball na Handball.

Muri Basketball y’abagabo, Rwanda Polytechnic (RP) Huye yatsinze Kaminuza y’u Rwana Ishami rya Nyarugenge amanota 81-45 yegukana igikombe, mu gihe EAUR Kigali yatsinze RP Huye amanota 74-68 mu bagore.

Muri Volleyball, RP Kigali yatsinze UR Remera amaseti 3-0 yegukana igikombe mu bagore, mu gihe East Africa Christian College (EACC) yatsinze UR Huye amaseti 3-1 yegukana igikombe mu bagabo.

UR Huye yihariye ibikombe byombi bya Handball mu bagabo n’abagore, aho imikino yakinwe mu buryo bwa ‘round-robin’ nyuma yo kwitabirwa n’amakipe make.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages