Mu mpera z’icyumweru, tariki ya 27 n’iya 28 Kamena 2026, ni bwo mu Karere ka Huye n’aka Gisagara habereye imikino isoza Rwanda Varsity League yari imaze amezi arindwi iba, kuva mu Ukuboza 2025.
MKU itozwa na Zabayo Jean de Dieu, yigaragaje cyane mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Muri icyo gice cya mbere, MKU yihariye umupira ndetse ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda, ariko ubwugarizi bwa EAUR Kigali bukomeza kwihagararaho. Nyuma yo kuruhuka ni bwo MKU yafunguye amazamu ku gitego cya kapiteni Ufiteyezu Martin.
Ingabire Christian yaje kongeramo icya kabiri, mbere y’uko Rekeraho Jacques atsinda igitego cya gatatu, bituma MKU yegukana intsinzi ndetse iba ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe mu mateka y’iri rushanwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, witabiriye isozwa rya Rwanda Varsity League yabaga ku nshuro ya mbere, yavuze ko iri rushanwa riri mu murongo w’igihugu wo kugaragaza impano muri siporo.
Ati “Ni irushanwa twishimiye kuko ryagaragayemo impano nyinshi. Nyuma ya Isonga, twabonye ahandi impano zikomereza gukomeza muri kaminuza. Turizera ko na siporo zikinwa ziziyongera.”
Iri rushanwa ryasojwe hanatangwa ibikombe mu mikino ya Basketball, Volleyball na Handball.
Muri Basketball y’abagabo, Rwanda Polytechnic (RP) Huye yatsinze Kaminuza y’u Rwana Ishami rya Nyarugenge amanota 81-45 yegukana igikombe, mu gihe EAUR Kigali yatsinze RP Huye amanota 74-68 mu bagore.
Muri Volleyball, RP Kigali yatsinze UR Remera amaseti 3-0 yegukana igikombe mu bagore, mu gihe East Africa Christian College (EACC) yatsinze UR Huye amaseti 3-1 yegukana igikombe mu bagabo.
UR Huye yihariye ibikombe byombi bya Handball mu bagabo n’abagore, aho imikino yakinwe mu buryo bwa ‘round-robin’ nyuma yo kwitabirwa n’amakipe make.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!