Bodymax ni imwe mu makipe ari kwiyubaka cyane muri uyu mwaka w’imikino, aho ku ikubitiro yasinyishije nimero ya mbere mu Rwanda, Kazungu Frank.
Kazungu yahise yerekeza muri Uganda, aho yitabiriye amarushanwa ya Roots Fight Night, ahuza abakinnyi b’iteramakofe batandukanye muri Afurika, aho azakina na Okou Fredrick.
Nyuma yo kohereza uyu mukinnyi Bodymax yahise ikomeza kwiyubaka, isinyisha amasezerano y’umwaka umwe Niyonzima Pacifique, usanzwe ari nimero ya kabiri mu mukino w’Iteramakofe mu Rwanda.
Niyonzima na we yahise yerekeza muri Kenya, aho yagiye kwitegura amarushanwa ari imbere yatumye iyi kipe imusinyisha, harimo Shampiyona y’u Rwanda izakinwa muri Gicurasi 2026, hamwe n’Irushanwa ryo Kwibohora.
Nyuma y’iyi mikino, uyu mukinnyi wabigize umwuga azahita atangira kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatatu ‘Zone 3’, na yo izabera muri Gabon.
Niyonzima aheruka kwitwara neza mu marushanwa ya IBA World Championship yabereye i Dubai.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!