Gusa nubwo utamenyerewe, ni umukino ufite amateka, amenshi akaba ari ayubakiye ku munyabigwi muri uyu mukino, Rutikanga Ferdinand witabye Imana muri Nyakanga 2022.
Umukino w’Iteramakofe si mushya muri iki gihuhu, dore ko watangiye gukinwa mu 1972. Gusa kuko nta muntu wari uwuzi, Rutikanga wawumenye mbere yajyaga kuwukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva mu 1973.
Rutikanga ni umwe mu Banyarwanda bagize amahirwe yo kureba umukino w’amateka w’iteramakofe wo mu 1974, wahuje Muhammad Ali na George Foreman bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Birashoboka ko nyuma ya Rutikanga wakinnye uyu mukino akanawutoza, mu Rwanda twakongera kubona abandi bakinnyi b’Iteramakofe bazamura ibendera ry’igihugu ku ruhando mpuzamahanga. Gusa ni urugendo rurerure.
Amakipe aracyari make
Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF), ribarizwamo abanyamuryango 15, ariko abazwi cyane kandi bafite amakipe akora cyane harimo Inkuba Boxing Club, No Limit Boxing Club, Kigali Life Club, Rwanda Boxing Academy, Remera Boxing Club, Kimisagara Boxing Club, Kuddos Boxing Club na BodyMax Boxing Club.
IGIHE yasuye imwe muri aya makipe akina kinyamwuga, kugira ngo tumenye neza imibereho y’abakinnyi yaba abakina kinyamwuga ndetse n’abatarabigize umwuga.
Iyo kipe twasuye ni BodyMax Boxing Club. Iyi ikinamo Kazungu Frank na Niyonzima Pacifique ari na we Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Niyonzima Pacifique ukina uyu mukino kuva mu buto bwe, avuga ko ari umukino yatangiye bimutunguye ariko amaze kuwugeramo arawukunda ari na yo mpamvu akiwukina kugeza uyu munsi.
Ati “Umukino w’Iteramakofe nawumenye mfite imyaka umunani, kuko hari inshuti yanjye yawukinaga, ndayegera nyimbwira ko iwukina, njyayo mu rugo batabizi ariko umutoza ansaba ko nabibwira ababyeyi. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ndacyawukina.”
Ni mu gihe Kazungu Frank yavuze ko ari umukino wabeshaho umukinnyi nk’indi yose. Ati “Aho tugeze Iteramakofe ni umwuga, kuko iyo ubishyizemo imbaraga biragutunga bikanakubeshaho n’umuryango wawe wose. Nageze kuri byinshi.”
Abakinnyi binjiza mu Iteramakofe ni mbarwa
Aba bakinnyi babiri ni bo bonyine b’Abanyarwanda bakina kinyamwuga, nubwo abari mu Rwanda bagera kuri batanu. Abandi bakinnyi bose ntabwo baragera ku rwego rwo kuba Abanyamwuga. Kugeza ubu uhembwa menshi ahabwa hagati ya miliyoni 2 Frw na miliyoni 2,5 Frw.
Ibi bisobanuye ko batanu ari bo bagenerwa imishahara n’amakipe baturukamo. Abandi bashobora kwishyurwa bitewe n’amarushanwa bitabiriye cyangwa ibindi bikorwa by’amakipe yabo.
Umukinnyi w’umunyamwuga waguzwe amafaranga menshi mu Rwanda ni Kassa Kingbo Odilon Hans ukomoka muri Gabon, waguzwe ibihumbi 6$ (8.791.686 Frw). Kazungu na Niyonzima bo nta warengeje miliyoni 2 Frw.
Amakipe y’Iteramakofe mu Rwanda, ari mu makipe atabayeho neza, kuko ba nyirayo ntibafite ubushobozi bufatika bwo gutunga umukinnyi.
Abakinnyi batarabigira umwuga ntabwo bahembwa, ariko bakenera aho bakorera, ibikoresho, amafaranga yo kwivuza, kubaho nyuma yo gukora imyitozo. Ibyo biri kugora abantu bafite amakipe mu Rwanda.
Gutegura amarushanwa no kuyitabira birahenze
Amakipe menshi agenda acika intege kubera kubura ibirimo ingengo y’imari yo gukoresha. Ibi bituma babura ibikoresho by’Iteramakofe nka ‘ring’ yo gukiniramo n’ibindi.
Gutunga umukinnyi wabigize umwuga hahita hiyongeraho kumutunga, kumuhemba, kumushakira imikino mpuzamahanga n’ibindi, nk’uko twabisobanuriwe n’Umuyobozi Mukuru wa BodyMax akanaba Visi Perezida wa RBF, Asmini Emma.
Ati “Niba mfashe Kazungu Frank nkamuzana muri BodyMax ntabwo nje kuhamwicaza. Ngomba kumenya ko abayeho neza, yahembwe, afite ubwishingizi bw’ubuzima bwe. Niba arwaye nkamenya impamvu.”
“Mushakira umutoza uhoraho. Icyo gihe iyo ari mu buzima bwiza, mushyira ku rubuga ruriho abakinnyi. Aho ni ho nshakira abakinnyi bazakina na we kuko ntazakina n’abo muri BodyMax. Na bo iyo bamushaka ni ho bamubona, hanyuma tukavugana.”
Noneho iyo hateguwe irushanwa hagatumirwa abakinnyi, ikipe yateguye irushanwa ni yo yemera kwishyura abo bakinnyi, hanyuma ikareba niba izabishobora bakitabira.
Aho kandi ni ho umukino w’Iteramakofe wungukira, kuko niba nka Kazungu atumiwe mu irushanwa BodyMax, ahabwa byose azakenera mu irushanwa, akanishyurwa.
Iyo ari we wisabiye ubutumire bamuha igiciro cy’umukino, ikipe abamo akaba ari yo yishyura. Akenshi amafaranga make ku wifuza kugura umukino aba ari 500$ (732.640 Frw)
Asmin avuga ko nubwo umukino w’Iteramakofe utinyitse, abashoramari bakwiriye kuwushoramo kuko aho wateye imbere bakoreramo agatubutse.
Usibye BodyMax itegura amarushanwa akunze kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, iyitwa Sports Genix International (SGI), na yo itegura amarushanwa akunze guhuriramo abakinnyi b’imbere mu Rwanda.
Ikibatsi cy’iterambere ry’uyu mukino cyatangiye kugaragara, dore ko n’ibihangange muri uyu mukino ku Isi, nka Armand Carlos Netsing Takam, byatangiye kubona u Rwanda nk’ahantu heza ho guteza imbere uyu mukino.
Video: Ndacyayisenga Emmy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!