Imikino ya 1/8 yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 16 n’iya 17 Gicurasi 2026, mu turere dutandukanye tw’u Rwanda harimo aka Musanze, Muhanga, Rwamagana n’i Kigali.
Yahuje amashuri yitwaye neza muri ‘ligues’ esheshatu zigize Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) kugira ngo hamenyekane amakipe azakina ¼ n’imikino ya nyuma muri buri mukino.
Muri Handball y’abahungu, amakipe yakomeje ni ADEGI (Gatsibo), GSF Kibogora (Nyamasheke), GS Tabagwe (Nyagatare), Mutenderi TSS (Ngoma), Etefop (Musanze), GS Gihundwe (Rusizi), ESKI (Ruhango) na GS Muyange (Ruhango).
Mu bakobwa hari E.SC. Nyamagabe (Nyamagabe), GS Gikongoro (Nyamagabe), ES Kiziguro (Gatsibo), Mutenderi TSS (Ngoma), GS Muyange (Ruhango), TTC Mururu (Rusizi), ISF Nyamasheke (Nyamasheke) na APAPEGI Cyuru (Gicumbi).
Muri Basketball y’abakina ari batanu, mu bahungu hakomeje LDK (Nyarugenge), ITS (Gasabo), ECOSE (Kamonyi), ESB (Kamonyi), GS APE Rugunga (Nyarugenge), ES Marie Reine (Muhanga), MIPC (Musanze) na ES Kirinda (Karongi).
Mu bakobwa ni LDK (Nyarugenge), Gashora G AC (Bugesera), Paysanat (Kirehe), Marie Reine Rwaza (Musanze), ESB (Kamonyi), Igihozo St Peter (Nyanza), GS Gahini (Kayonza) na ENDP Karubanda (Huye).
Muri Volleyball, amakipe y’abahungu ni GSOB (Huye), CXR (Nyanza), Nyanza TSS (Nyanza), UPN (Gatsibo), GS APE Rugunga (Nyarugenge), ETEFOP (Musanze), RHS (Kirehe) na Lycée St Jérôme Janja (Gakenke).
Mu bakobwa hari GS St Aloys (Rwamagana), LDK (Nyarugenge), GS Indangaburezi (Ruhango), RHS (Kirehe), ESB (Kamonyi), ETFOP (Musanze), Lycee De Nyanza (Nyanza) na GS Karushya (Gicumbi).
Mu mupira w’amaguru w’abahungu hari GS APE Rugunga (Nyarugenge), ECOSE (Kamonyi), CGFK (Kicukiro), Club Hotec (Gasabo), Akagera H School (Nyagatare), Runda TSS (Kamonyi), APEBU (Bugesera) na ESIR (Musanze).
Mu bakobwa hari PSBB (Huye), GS APE Rugunga (Nyarugenge), CFC (Rwamagana), GS Remera Rukoma (Kamonyi,) APAER (Gasabo), ETEFOP (Musanze), GS Cyinzovu (Kayonza) na GS Cyambwe (Kirehe).
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), Rugasire Euzebius, yavuze ko “ikiba kigamijwe cyane ni ukugira ngo abana bagaragaze impano zabo.”
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu tugerageza ngo iyi mikino ibe myinshi ishoboka, kugira ngo umwana agere ku rwego rw’igihugu amaze gukina imikino ihagije.”
Nk’uko gahunda y’imikino ibigaragaza, imikino yose ya ¼ izaba ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, uretse imikino ya Volleyball izakinwa tariki ya 27 Gicurasi 2026.
Gahunda y’imikino ya ¼ n’amakipe azahura:
Basketball 3x3
Abahungu:
- LDK vs Agahozo (11:00)
- ITS vs Mizero TSS (11:30)
- ECOSE vs MIPC (12:00)
- ESB vs APE Rugunga (12:30)
Abakobwa:
- APE Rugunga vs ADEGI (11:00)
- LDK vs GS Gahini (11:30)
- ESB vs IGIHOZO (12:00)
- Marie Reine Rwaza vs Mirero TSS (12:30)
Basketball 5x5
Abahungu:
- ITS vs APE Rugunga (09:00)
- ECOSE vs ES Kirinda (10:30)
- Marie Reine vs ESB (12:00)
- MPIC vs LDK (13:30)
Abakobwa:
- GS Gahini vs Gashora G AC (09:00)
- LDK vs ENDP Karubanda (10:30)
- ESB vs IGIHOZO (12:00)
- Marie Reine Rwaza vs Paysanat (13:30)
Beach Volleyball
Abahungu:
- GSOB vs APE Rugunga B (11:30)
- PSVF vs APE Rugunga A (12:30)
- Abakobwa: LDK vs ESB (11:00)
- Indangaburezi vs ETEFOP (12:00)
Handball
Abahungu
- ADEGI vs GS Muyange (09:00)
- GSF Kibogora vs ESKI (10:30)
- GS Tabagwe vs GS Gihundwe (12:00)
- Mutenderi TSS vs ETEFOP (13:30)
Abakobwa:
- E SC Nyamagabe vs Apapegi Cyuru (09:00)
- GS Gikongoro vs ISF Nyamasheke (10:30)
- ES Kiziguro vs TTC Mururu (12:00)
- Mutenderi TSS vs GS Muyange (13:30)
Volleyball
Abahungu
- GSOB vs Lycee St Jerome Janja (09:00)
- CXR vs RHS (10:30)
- Nyanza TSS vs ETEFOP (12:00)
- UPN vs APE Rugunga (13:30)
Abakobwa
- GS St Aloys vs GS Karushya (09:00)
- LDK vs Lycee de Nyanza (10:30)
- GS Indangaburezi vs ETEFOP (12:00)
- ESB vs RHS (13:30)
Football
Abahungu
- APE Rugunga vs ESIR (09:00)
- ECOSE vs APEBU (11:00)
- Club HOTEC vs Akagera H (13:00)
- CGFK vs Runda TSS (15:00)
Abakobwa
- APE Rugunga vs GS Cyinzovu (09:00)
- CFC vs ETEFOP (11:00)
- PSBB vs GS Cyambwe (13:00)
- Remera Rukoma vs APAER (15:00)
Netball (Abakobwa)
- GS Gahini vs GS St Aloys (09:00, IFAK)
- ES Marie Adelaide vs Stella Matutina (09:30)
- TTC Cyahinda vs E S Bern Save (10:00)
- E St Vincent vs GS Bushara (10:30)
Rugby
Abahungu
- Gitisi TSS vs GS Kinyinya (09:00)
- GSOB vs TTC Mururu (09:30)
- Kayenzi TSS vs TTC Kirambo (10:00)
- GS Kabarondo B vs GS Karwasa (10:30)
Abakobwa
- Gitisi TSS vs TTC Kirambo (11:00)
- ES Kabarondo vs GS Tero (11:30)
- GS Gicura vs Kagitumba H (12:00)
- TTC Mururu vs Kayenzi TSS (12:30)
— Federation Rwandaise du Sport Scolaire FRSS (@FRSS2025) May 20, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!