Iri siganwa ryo ku maguru rya "Kigali International Peace Marathon" riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024, aho abantu barenga ibihumbi umunani bamaze kuryiyandikishamo.
Kugira ngo rizagende neza byasabye ko hafungwa imihanda izakoreshwa ihereye kuri BK Arena aho rizatangirira ndetse rikanahasoreza.
Indi mihanda ni Gishushu, MTN, BAHO Hospital, KCC, Umubano Hotel, USA Ambasador’s Residence, KBC, Kabindi, Primature, KBC, Rugando, KCC, Gishushu, Chez Lando, Zigama CSS, Regina Pacis, Simba Kimironko, MIC na BK Arena.
Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bwibukije abakoresha iyi mihanda ko izaba irimo abazabayobora mu yindi mihanda yo gukoresha.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Iri rushanwa ngarukamwaka riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!