00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank yashoye arenga miliyari 100 Frw mu mikino yo mu karere

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 July 2026 saa 03:40
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, yavuze ko binyuze muri KCB Group, iyi banki imaze gushora imari y’agera kuri miliyari 124 Frw mu mikino hagamijwe kuzamura impano z’abato no guteza imbere ibihugu ikoreramo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo mu Mujyi wa Kigali mu masangano y’imihanda ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights hatangiriye isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026.

Ni irushanwa riri guterwa inkunga na BPR Bank Rwanda, ndetse by’umwihariko iyi banki ikaba iri gufasha bamwe mu bakinnyi batanu bari gukina iri siganwa riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Rally muri Afurika (African Rally Championship).

Patience Mutesi yavuze ko iri rushanwa rigira uruhare mu kwerekaba ubushobozi u Rwanda rufite, bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga ayo ari yo yose.

Ati “Iri rushanwa rirarushaho kwerekana aho u Rwanda rugana mu kwereka amahanga ko ari igicumbi cy’ibikorwa bya siporo muri Afurika. Nka BPR Bank na KCB Bank twasanze gushyigikira siporo ari ukugira uruhare mu guteza imbere igihugu,

Mutesi yakomeje avuga ko iyi banki yiyemeje guteza imbere amarushanwa yo mu mikino itandukanye, kugira ngo igire uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’akarere.

Ati “Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, KCB Group imaze gushora arenga miliyari 124 Frw mu mikino irimo Rugby, umupira w’amaguru, Volleyball, gusignwa ku maguru, Chess, Golf n’imikino yo gusiganwa mu modoka.”

“Iri ni ishoramari ridufasha kwagura ikigo no gukorana n’abikorera by’umwihariko mu mikino. Mu mikino yo gusignwa mu modoka, ho dutera inkunga amarushanwa n’abakinnyi kugira ngo tuzamure izi mpano.”

Muri uyu mwaka BPR Bank Rwanda yashyize miliyoni 150 Frw mu mitegurire y’irushanwa, banashyigikira amakipe atanu arimo iya Karan Patel, Queen Kalimpinya, Oscar Ntambi, Tinashe Gatimu na Nikhil Sachania.

Iri ni rimwe mu masiganwa aba akomeye muri Afurika, dore ko bamwe mu bakinnyi baryitabira baba bahataniye amanota abafasha kwegukana Shampiyona Nyafurika.

Umunya-Kenya Karan Patel amaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu, aho yaritwaye mu 2022, 2023 na 2024.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yaganirije abakunzi b'amasiganwa y'imodoka
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki izakomeza gushyigikir imikino
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze bashora amafaranga mu iterambere ry'imikino kugira ngo bazamure impano
Perezida wa RAC, Gakwaya Christian, yashimiye abaterankunga ba Rwanda Mountain Gorilla Rally barimo BPR Bank
Minisitiri Mukazayire yatwawe mu modoka ya Karan Patel uterwa inkunga na BPR Bank
Rwanda Mountain Gorilla Rally ni ryo siganwaa rikomeye mu Rwanda ry'imodoka
Imodoka ya Ntambi Oscar iri kugendera ku muvuduko wo hejuru
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 iri gukinwa n'abakinnyi bakomeye
Karan Patel atwara imodoka ya Škoda Fabia R5 iri modoka nziza zagenewe amasiganwa yo mu mihanda y'igitaka
Karan Patel yari afite akanyamuneza mbere yo gutangira gusiganwa
Abakozi ba BPR Bank baba bari gushyigikira abakinnyi baterwa inkunga na yo

Amafoto: Manzi Alain & Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages