Rwanda Mountain Gorilla Rally ni isiganwa ry’imodoka ribera mu Rwanda, ariko rikaba rimwe mu agize Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino aho muri uyu mwaka ribanziriza irya Tanzania rizasoza umwaka w’imikino.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 26, ryaherukaga kuba mu mwaka ushize wa 2025 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Samman Vohra Singh. Rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu umunani birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, u Buhinde n’u Burundi.
Imodoka enye zirimo iya Karan Patel n’iya Yasin Nasser wegukanye Shampiyona Nyafurika ya 2025, ziri gukina Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka, mu gihe izindi 17 zizitabira ari iz’abahatanye mu bindi byiciro by’iri rushanwa Nyafurika.
Imodoka eshatu z’Abanyarwanda ni zo zigaragara ku rutonde rwamaze kujya ahagaragara: Hari Subaru Impreza ya Kalimpinya Queen ukinana na Ngabo Olivier, Subaru Impreza ya Kanangire Christian ukinana na Mujiji Kevin na Subaru Impreza ya Gakwaya Claude ukinana na Mugabo Claude.
Umunya-Kenya Karan Patel utwara Skoda Fabia R5, ayoboye Shampiyona Nyafurika n’amanota 83 nyuma yo kwitwara neza muri Kenya no muri Uganda, mu gihe akurikiwe na mwenewabo Samman Singh Vohra ufite amanota 63 naho Yassin Nasser watwaye Shampiyona iheruka ni uwa gatandatu n’amanota 34.
Umunyarwanda Kanangire Christian witabiriye isiganwa rimwe muri Kenya, ari ku mwanya wa 10 n’amanota 14 mu gihe Kalimpinya Queen witabiriye isiganwa rimwe muri Uganda, ari ku mwanya wa 12 n’amanota 11.
Urutonde rw’imodoka zitezwe muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026:
- Queen Kalimpinya (Rwanda) & Ngabo Olivier: Subaru Impreza (RC2/NR4 – ARC2)
- Muwonge Susan (Uganda) & Nsubuga Musa: Subaru Impreza (RC2/NR4 – ARC2)
- Gatimu Tinashe (Kenya) & Gatimu Caroline: Ford Fiesta (RC4 Rally4 – ARC4)
- Lisa Christoffersen (Kenya) & Mwangi Christabell: Subaru Impreza (RC2/NR4 – ARC2)
- Yasin Nasser (Uganda) & Katumba Ali: Ford Fiesta (RC2 Rally2 – ARC FIA)
- Sachania Nikhil (Kenya) & Patel Deep: Ford Fiesta (RC3 Rally3 – ARC3)
- Virani Aakif (Kenya) & Shah Zahir: Skoda Fabia R5 (RC2 Rally2 – ARC/M)
- Patel Karan (Kenya) & Khan Tauseef: Skoda Fabia R5 (RC2 Rally2 – ARC FIA)
- Huwel Ahmed (Tanzania) & Solanki Roheet: Toyota Yaris GR (RC2 Rally2 – ARC)
- Birdi Manveer (Tanzania) & Birdi Manmeet: Skoda Fabia R5 (RC2 Rally2 – ARC)
- Ntambi Oscar (Uganda) & Luggya Pius: Mitsubishi Lancer Evo X (RC2 NR4 – ARC2)
- Chana Jasmeet (Kenya) & Chana Ravi: Ford Fiesta (RC2 Rally2 – ARC)
- Kanangire Christian (Rwanda) & Muijiri Kevin: Subaru Impreza (RC2 NR4 – ARC2)
- Puligilla Naveen (u Buhinde) & Sherif Musa: Ford Fiesta (RC3 Rally3 – ARC3)
- Roshanali Mohamed (Burundi) & Bigirimana Christophe: Subaru Impreza (RC2 NR4 – ARC2)
- Gakwawa Claude (Rwanda) & Mugabo Claude: Subaru Impreza (RC2 NR4 – ARC2)
- Nanji Sameer (Kenya) &Azhar Zaib: Subaru Impreza (RC2 NR4 – ARC2)
- Kaguta Aine Godfrey (Uganda) & Uthumani Muhamad: Mitsubishi Lancer Evo X (RC2 NR4 – ARC2)
- Godfrey Nseneko (Uganda) & Musisi John Bosco: Toyota Etios (RC4 Rally4 – ARC4)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!