Kuva mu Ukuboza 2025, aba bombi batangiye kugaragaza ko hari umubano wihariye bafitanye, binyuze mu gusohokana no gusangira inshuro nyinshi, ibyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibintu byongeye gufata indi ntera nyuma y’uko bahuriye mu Mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, bari kumwe n’imiryango yabo.
Hari mu isabukuru y’amavuko ya Scott Disick wabyaranye na mukuru wa Kim Kardashian witwa Kourtney Kardashian.
Hamilton yaserukanye na Nyina, Carmen Larbalestier, naho Kim ajyana na nyina, Kristen Mary Jenner, hamwe n’abana be, Saint West, Chicago Noel West, Psalm West. Umukobwa we mukuru, North West, ntabwo yigeze agaragara muri iki gikorwa.
Ibirori by’isabukuru birangiye, Lewis Hamilton ni we wagiye utwaye imodoka yarimo nyina ndetse na Kardashian.
Lewis Hamilton w’imyaka 41 na Kim Kardashian w’imyaka 45, ntibagihisha urwo bakundana, dore ko no mu kwezi gushize kwa Mata 2026, bagaragaye basohokanye kuri Malibu Beach iherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bamaze imyaka 10 baziranye, ahandi bagaragaye ni ku mukino wa nyuma wa NFL wabaye muri Gashyantare, no mu iserukiramuco rya Coachella muri California.
Lewis Hamilton ukinira Ferrari ni umwe mu bakinnyi bafite amateka muri Formula 1, kuko yayegukanye inshuro zirindwi, amateka asangiye na Michael Schumacher yo kuyitwara inshuro nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!