Ni umwaka wa gatatu w’iyi mikino kuva mu 2024, aho ihuza abakinnyi b’Iteramakofe bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu birimo Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Muri rusange, ku wa Kane hateganyijwe imikino 12 irimo itanu y’abatarabigize umwuga n’indi irindwi izahuza ababigize umwuga. Yose izatangira guhera Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’umugoroba. Buri mukino uzaba ugizwe n’uduce dutandatu, kamwe kamara iminota itatu.
Mu batarabigize umwuga harimo umukino uzahuza Hagenimana Aman na Kamali Olivier bari munsi y’ibilo 51, Iyanone Jean Claude na Hirwa Fillia bari munsi y’ibilo 54 na Buzuli Kennedy uzahangana na Nshimiyimana David, bombi bari munsi y’ibilo 57.
Hari kandi Niyomurinzi Valence na Mazimpaka Vedaste bari munsi y’ibilo 60 na Rubamba Iguru uzakina na Ngabo Ahmed aho na bo bari mu cyiciro cy’ibilo 60.
Hagati y’iyi mikino, abazitabira bazajya basusurutswa n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro byateguwe kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.
Biteganyijwe ko imikino y’ababigize umwuga izatangira Saa 19:40, aho Niyonagize Isaac wo mu Rwanda azahangana na Ssenyongo Hamza wo muri Uganda, Nsabimana David wo mu Rwanda akine na Nasasira Moses wo muri Uganda mbere y’uko Nsengiyumva Angel wo mu Rwanda akina na Najjemba Nadia wo muri Uganda, mu cyiciro cy’abakobwa.
Hari kandi umukino uzahuza Mugisha Emmanuel na Mathias Marciano wo muri Uganda, uwa Hagenimana Aimable na Tumukunde Moses wo muri Uganda, Ndayishimiye Patrick na Ainembabazi Pascal wo muri Uganda n’uzasoza uzahuza Nsengiyumva Vincent n’uwa Tumushime Christmas wo muri Uganda.
Abategura iyi mikino bagaragaje ko kuyireba bizasaba 3250 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 muri VIP n’ibihumbi 100 Frw ku meza y’abantu batandatu. Amatike agurirwa kuri *669*2256#
Irushanwa rya ‘Universe Boxing Champion’ cyangwa ’UBC’ mu mpine, ryatangiye gutegurwa mu 2024 ndetse ubwitabire bw’abakurikurira bugenda burushaho kwiyongera.
Do not plan to miss 🥊🥊🥊 🔥🔥🔥 pic.twitter.com/hO5A2Mh7wa
— Rurangayire Guy Didier (@ruguy) May 25, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!