Hashize imyaka irenga 10 havuzwe umubano utari mwiza hagati ya Shakira usanzwe ari umuririmbyi na Piqué wari umukinnyi w’umupira w’amaguru, bombi batandukanye mu 2022 bari bamaranye indi myaka 10.
Mu kiganiro Shakira yagiranye na The Times, yavuze ko yababajwe no kubona umuryango we usenyuka, nyamara ari ikintu yari yararwanyije imyaka myinshi.
Ati “Igihe cy’umwijima nagize ni ukubona umuryango wanjye usenyuka, umuryango nahoraga ndota kuzawuhorana igihe cyose. Nabayeho mu buribwe bwinshi, ariko byibuze wampinduye umunyabwenge cyangwa umunyembaraga byibuze.”
“Bajya bavuga ngo ikitakwishe kiragukimeza kandi ni ko kuri. Ni byiza kwiga ko umuntu yakongera akabaho igihe cyose akiri mu buzima. Rimwe na rimwe mu bigoye no mu mubabaro ni ho tumenya uko dukomeye.”
Shakira akomeza avuga ko kunyura mu bibazo biguha umwanya wo guha agaciro inshuti ndetse n’abakuba hafi, ari na yo mpamvu shimira umuhanzi mugenzi we Chris Martin na Adele bamweretse ko nyuma yo kunyura mu bigoye yakongera akagira ubuzima bwiza.
Ariko ibyo yanyuzemo byose ntabwo yibagirwa ibihe byiza yagiranye na Gerard Piqué, wagize uruhare runini mu kumugira uwo ari we uyu munsi.
Ati “Nzahora muha icyubahiro mu mutima wanjye nka Se w’abana banjye, ndetse no kuba yarangize umubyeyi ndi we uyu munsi. Nta bihe byiza by’urukundo muri aka kanya, kuko nta mwanya bigifite mu buzima bwanjye."
“Abana banjye ni bo nitayeho kugeza ubu n’urugendo rwanjye, ibyo birahagije. Ndi gukunda ibyo nkora uyu munsi kuruta ikindi gihe naba narabikunze. Ndi no kwishimira ibihe ndimo ndi njyenyine.”
Mu myaka yashize Shakira yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko gukundana na Piqué byatumye ashyira umuziki ku ruhande, bigatuma asubira inyuma muri rusange.
Mu 2010 ubwo habaga imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo, ni bwo Piqué yamenyanye na Shakira.
Icyo gihe Shakira yari yaririmbye mu muhango ufungura irushanwa, bityo baza gucudika bigera aho Shakira yimukira muri Espagne.
Aba bombi bakoze ubukwe, babyaranye abana babiri; Sasha w’imyaka icyenda na Milan ufite imyaka 11. Abo ni Milan Piqué Mebarak na Sasha Piqué Mebarak.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!