Inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda zigaragaza ko radiyo ifite akamaro kanini mu muryango Nyarwanda, kuko iha benshi amakuru agezweho, ikanabigisha ndetse ikanabasusurutsa binyuze mu biganiro n’izindi gahunda.
Guhera mu myaka ya 1960 kugeza mu myaka ya 2000, Abanyarwanda bumvaga radiyo imwe rukumbi, Radio Rwanda, ariko kuri ubu habarurwa radiyo zisaga 30 mu rw’imisozi 1000.
Kugeza mu 2004 ubwo hazaga Radio 10 nk’iya mbere yigenga yashinzwe mu Rwanda, ubundi Abanyarwanda bakunda amakuru ya siporo bayumvaga iminota 15 gusa buri wa Mbere saa moya n’igice z’umugoroba n’iminota 30 ku wa Gatandatu, kuri Radio Rwanda yanogezaga imwe mu mikino y’imbere mu gihugu iri kuba.
Nubwo guhera icyo gihe hatangiye gushingwa radiyo nyinshi zigenga, Radio Rwanda ni yo yumvikanaga mu bice byose by’igihugu.
Aya maradiyo yigenga arimo Radio 10, Contact FM, Flash FM na City Radio, yazanye imikorere n’ibiganiro bishya, aho wasangaga amenshi afite ikiganiro cya siporo kimara isaha imwe cyangwa irenga ndetse atangira kunyuzamo akajya yogeza imikino y’i Burayi.
Ibi byatumye Radio Rwanda na yo itangira kugendera muri uwo murongo, urugero ni aho mu cyumweru yacishagaho gusa ikiganiro cy’imikino inshuro imwe, none ubu gitambuka buri munsi.
Uko radio zishingwa ziyongera, ni ko n’umwuga w’itangazamakuru rya siporo wateraga imbere, aho benshi mu banyamakuru bari bafite amazina akomeye kuri Radio Salus hagati ya 2005 na 2012, batangiye kwigabanywa n’amaradiyo y’i Kigali.
Contact FM yari iyoboye cyane muri za 2008 bitewe no kogeza imikino y’i Burayi mu gihe nko mu 2014 Flash FM na yo yari ifite ibiganiro n’abanyamakuru ba siporo bakunzwe cyane mu kogeza imikino.
Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda ryatangiye gukomera mu myaka 10 ishize
Kogeza imipira y’i Burayi biri mu byongereye agaciro k’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda kuva mu myaka 10 ishize by’umwihariko hagati ya 2013 na 2014, aho abanyamakuru batandukanye barimo Rutamu Elie Joe na Rugimbana Théogène bahimbaga amagambo mashya akoreshwa bogeza ndetse bikarangira anakoreshejwe n’abandi bantu mu buzima busanzwe.
Muri ayo harimo ijambo ‘inyatsi’ risobanura ‘amahirwe make’, gukwakwanya, gushwanyaguza, karundura (penaliti), gushya (ku bakora betting bagatsindwa), sure deal n’andi.
Byafashe indi sura muri Gashyantare 2015 ubwo Radio 10 yafataga umunyamakuru Rugimbana Théogène, wari ukunzwe kuri Flash FM, ikamutwara, aho yagiye asanga abarimo Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’, David Bayingana, Imfurayacu Jean Luc, Nsengiyumva Siddick, Uwihanganye Fuadi na Jah D’Eau Dukuze wari uvuye kuri Kigali Today.
Rugimbana yagombaga kujyana na Rugangura Axel bakoranaga icyo gihe, ariko uyu wa nyuma aza kwisubiraho nubwo yari yasinye amasezerano ya Radio 10.
Rugimbana ntabwo yatinze kuri Radio 10 kuko nyuma y’umwaka umwe, mu 2016, yagiye kuri Radio 1, ahahurira na Rutamu Elie Joe na we wari ukunzwe ku maradiyo arimo Isango Star na Radio Rwanda ndetse bombi bakaba barakoranye kuri Flash FM.
Guhera muri uwo mwaka wa 2016, kogeza umupira byatangiye gutunga abanyamakuru benshi ba siporo mu buryo bugaragara, mu biganiro byabo humvikanamo ibigo bikomeye bishaka umuyoboro wo kwamamazamo ibikorwa byabyo, Radio na zo zikayora amafaranga.
Uku guhinduranya amazina akomeye hagati ya radiyo zigenga byatumye kandi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kizanamo abanyamakuru bakomeye nka Kwizigira Jean Claude na Rugangura Axel biyongeraga kuri Habarugira Patrick kuri Radio Rwanda mu gihe Kayishema Thierry ‘Tity’ na Rigoga Ruth bagiye kuri Televiziyo Rwanda mu mwaka ushize.
RBA yashyizeho kandi gahunda yo kogeza imikino y’i Burayi iri kuba, binyuze kuri Radio Magic FM ikundwa cyane n’urubyiruko.
Mu 2019 -2020 wabaye umwaka w’impinduka n’ihangana
Kubona ko ibiganiro by’imikino no kogeza umupira cyangwa siporo muri rusange, bikunzwe n’Abanyarwanda batari bake, byatumye abayobozi benshi b’ibitangazamakuru ari ho bashyira imbaraga nyinshi.
Ni ho havuye igitekerezo cy’abahoze ari abanyamakuru babiri ba Radio 10; Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ na Bayingana David, biyemeza gushinga radiyo ivuga siporo ku kigero cya 80%, bayita B&B FM- Umwezi.
Ni radiyo yashinzwe ku bufatanye bwa B&B Kigali Ltd ya Bagirishya na Bayingana ndetse na Umwezi Media Ltd ya Ntalindwa Théodore, wemeye gufatanya na bo. 85% by’ibiganiro byayo ni imikino, 10% ni imibereho na politiki mu gihe ahasigaye ari umuziki.
Iyi radiyo yatangiranye amazina akomeye yiganjemo amenyerewe kuri Radio 10 nka Imfurayacu Jean Luc, Uwihanganye Fuadi, Nsengiyumva Siddick, Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ na Iradukunda Yvonne.
Kumva ko iyi yari itwaye hafi 80% by’abakoraga siporo kuri Radio 10 ndetse n’abandi bakomeye muri uyu mwuga nka Bigirimana Augustin ‘Guss’, Hitimana Jean Claude na Jah d’Eau Dukuze, bakaba bari bamaze umwaka umwe bagiye kuri Royal FM, byatumye abenshi batangira kwibaza amaherezo y’iyi radio yindi.
Flash FM yaherukaga kongera Ndayisaba Léonidas mu kiganiro cyitwa Programme Umufana, ntiyari yiteguye gutakaza undi munyamakuru nubwo hari abavugwaga nka Mahoro Nasri umenyerewe mu kogeza imipira y’i Burayi mu gihe nka Radio 1 yo yari ikomeje kwiyubaka, aho yakuye Ngabo Robben kuri Isango Star, gusa na yo yiyongera imbaraga igarura Nkusi Denis ndetse nyuma yongeraho na Gakuba Abdul-Jabbar uzwi nka Romario.
Radio/TV10 yari isigaranye Mucyo Antha, Horaho Axel na Uwizera Esca Fifi, yatunguranye izana abandi banyamakuru b’inararibonye muri siporo nka Sam Karenzi na Kazungu Clever, bombi bari bamaze igihe hanze y’itangazamakuru bari mu yindi mirimo.
Sam Karenzi wamenyekanye cyane akorera Radio Salus, asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC mu gihe Kazungu Claver wamamaye akora kuri Contact FM na City Radio, yari amaze igihe atakiba mu itangazamakuru, aho asanzwe ari Umuvugizi wa APR FC.
Aba biyongeraho Taifa Bruno wavuye kuri City Radio, Ndibyariye Jean de Dieu (Jado Max) wavuye kuri Kiss FM na Mugenzi Faustin wavuye kuri Isango Star. Muramira Régis na we yashoboraga kwerekeza kuri Radio 10, ariko ahitamo gukomezanya na City Radio.
B&B FM Umwezi na Radio 10 zazanye isura nshya y’ibiganiro bitamenyerewe
Aya maradiyo yombi afatwa na benshi nk’ari ku isonga mu biganiro bya siporo mu Rwanda, yazanye umwihariko muri gahunda zayo.
B&B FM Umwezi yazanye umwihariko wo kugira abasesenguzi bayo bihariye, isinyisha Nsabimana Eric n’umutoza Muhire Hassan ndetse akenshi usanga ku ngingo ifite yo kuganiraho, hari ababa bagomba kuyivugaho bafite aho bahuriye na yo, abayikoraho bavuga ko ari “Ba nyirabyo”.
Kuba umwanya munini wayo ari siporo bituma kandi igira igihe gihagije cyo kuvuga imikino gusa, aho nka bimwe mu biganiro byo ku wa Gatandatu bitangira saa yine (Sports Plateau) bikarangira hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo nta mikino yo kogeza ihari.
Radio 10 na yo yazanye uburyo yihariye, aho ikiganiro cyayo cya saa yine gikorwa mu buryo bw’ikiganiro mpaka (débat) ndetse usanga abanyamakuru bagikora bavuga inkuru bamwe banga kwinjiramo cyane bitewe n’uburemere bwazo cyangwa kudashaka kwiteranya.
Ikiganiro cyayo cya saa yine cyiswe ‘Urukiko’ giherutse gutorwa nk’icya mbere gikunzwe mu bushakashatsi bwakozwe na IGIHE, cyumvikanamo imvugo zihariye n’amagambo atandukanye arimo : ubwino (ibimenyetso), kujya mu ntambwe 18 (kwishyira mu kaga), maajabu [amarorerwa], kumena umuceri [kuvuga ukuri kose] n’andi.
Kuba amakuru yo kuri Radio 10 yarabaga saa sita (hagati mu kiganiro cya siporo), akaba yarimuriwe saa Saba na byo bigaragaza uburyo siporo isigaye iri ku rundi rwego muri siporo yo mu Rwanda.
Ibiganiro byimuriwe ku mbuga nkoranyambaga
Radio 10 ni yo yabanje kuzana uburyo bufasha abayikurikira kureba bimwe mu biganiro byayo biri kuba binyuze kuri Youtube mu rwego rwo kugera ku bantu batandukanye barimo n’abadashobora kuyumvira ku mirongo ya FM.
Uyu murongo watangiye gukurikizwa n’andi maradiyo arimo B&B FM Umwezi, Radio 1 na Radio Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza imbaga y’abakunzi ba siporo.
Uretse ubu buryo, izi radiyo zose hamwe n’izindi zitari nke mu gihugu usanga zarakangukiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu biganiro zitegura, zikamenyesha abazikurikira ibiri kuba cyangwa ibyo bateganya kubagezaho mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kubana na zo.
Uko biba byifashe iyo abanyamakuru bari kogereza umupira
Abanyamakuru ba B&B FM Umwezi mu kiganiro bari kogeza umupira
Uko biba byifashe mu kiganiro Urukiko cya Radio 10














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!