Mu itangazo ryasohowe na FIFA ku wa 24 Ukuboza 2020, rivuga ko imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’icy’abatarengeje imyaka 17 yari iteganyijwe mu 2021 itakibaye.
Riragira riti “Biragaragara ko uburyo ubuzima buhagaze ku Isi butaragera ku rwego rwiza rwatuma aya marushanwa yombi abasha kuba.”
FIFA yatangaje ko mu gihe aya marushanwa azaba asubukuwe mu 2023 n’ubundi azabera mu bihugu yagombaga kuberamo umwaka utaha ari byo Indonesie na Peru.
Amarushanwa menshi y’umupira w’amaguru yari ateganyijwe yagiye yimurwa bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo kigiteye impungenge.
Muri ayo harimo Euro ya 2020 yimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 11 Nyakanga 2021, Copa América nayo yimuriwe muri iyo mpeshyi, ndetse n’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyimuriwe muri Mutarama 2022.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko kugeza ubu ku isi yose abamaze kwandura Coronavirus barenga miliyoni 79,4, abamaze kuyikira bagera kuri miliyoni 44,8 mu gihe abamaze guhitanwa nayo bagera kuri miliyoni 1,74.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!