Ni ku nshuro ya gatatu iki gikorwa cyatangiye mu 2022 giturutse ku gitekerezo cya kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abafite ubumuga bakinira Basketball mu magare, Mechack Rwampungu, cyari kibaye.
Kuri iyi nshuro cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, kibera muri Petit Stade haba umukino w’abakinnyi bafite ubumuga n’abatabufite bakina Basketball.
Mechack Rwampungu yavuze ko yagize icyo gitekerezo nyuma y’uko akoze impanuka ikamusigira ubumuga, ariko akabona atareka gukomeza gukina umukino wa Basketball.
Ati “Ni igitekerezo gishingiye ku mateka yanjye kuko nahoze ndi umukinnyi wa Basketball y’abadafite ubumuga. Nyuma y’uko nkoze impanuka ikansigira ubumuga, nahise ngira igitekerezo cyo guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga ariko bumva bashaka gukina umukino wa Basketball.”
Intego yo gutekereza gutangiza iki gikorwa cyo guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga n’abatabufite bose bakumva ko ari abantu kandi bashoboye, Rwampungu yabitangiye agira ngo yumvishe abafite ubumuga akamaro ko gukora siporo.
Ati “Intego nyamukuru ni ukwereka abantu ko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi. Nyuma y’uko nanjye ngize ubumuga nasanze abari basanzwe babufite bagira ikintu cyo kwitinya, ahanini bishingiye ku buryo ubona sosiyete itabakira nk’abantu bafite ubushobozi bwo gukora.”
Rwampungu yasoje avuga ko n’ubwo bitaraba 100%, ariko byibura kugeza ubu Abanyarwanda batangiye kumva ko siporo atari iy’abantu badafite ubumuga gusa, kandi yizeye ko buhoro buhoro n’abandi bazagenda bumva ko kugira ubumuga ntaho bihuriye no kubura ubushobozi bwo gukora.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abafite ubumuga bakinira Baskeball mu magare (Rwanda Wheelchair Basketball Federation), Mukangoga Marie Louise, yavuze ko nubwo uyu mukino utamaze igihe kinini utangiye mu Rwanda, ariko umaze kugera ku rwego rushimishije.
Ati “Dutangira byari bigoye ariko birashimishije kubona uyu mukino usigaye witabirwa n’abafana kuri uru rwego. Ni ikigaragaza ko bari gukunda ibyo dukora kandi twizeye ko ubutaha bizaba byiza kurushaho.”
Mukangoga yashimiye abafatanyabikorwa bose ndetse ashimira by’umwihariko Rwampungu ku gitekerezo cyiza yagize cyo guhuriza hamwe abafite ubumuga n’abatabufite, mu rwego rwo gusabana ndetse no gutizanya imbaraga.
Iki gikorwa cyaranzwe n’imikino itandukanye aho cyaje gusozwa n’uwahuje amakipe abiri. Imwe yari iyobowe na Rwampungu Mechak, mu gihe indi yari iyobowe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, aho warangiye ikipe ya Rwampungu itsinze ku manota 35 kuri 29.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!