Havugimana yegukanye iry’uku kwezi ‘Mata 2019’ nyuma yo gutsinda Habiyambere Ernest amaseti 2-1 (2-6, 7-5, 6-1) kuri iki Cyumweru mu mukino wabereye kuri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.
Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ritegurwa n’abatoza bo muri iki kigo ribaye, ni mu gihe mu kwezi gushize ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere, ryegukanwe na Niyigena Étienne atsinze Havugimana Olivier wegukanye iry’uku kwezi.
Nyuma yo gutsinda Habiyambere amurushije mu iseti ya nyuma, Havugimana Olivier yavuze ko ibanga ryamufashije kwitwara neza ari ubwitonzi mu mukino no kumenya igihe gikwiye cyo gusubizamo imipira.
Ati “Ernest yakinnye umukino mwiza. Tumaze gukina kenshi, ndamuzi uko akina kandi na we aranzi. Namurushije kwitonda, ngabanya guhubuka no gukina ibintu byinshi. Nditeguye, abakunzi banjye bo bamenye ko n’ubutaha tuzagira umukino mwiza. Ushobora gutsindwa ariko wakinnye.”
Habiyambere Ernest yavuze ko yakinnye neza, yongera ko gutsindwa byatewe n’uko nta mwanya uhagije w’imyitozo yagize mbere yo kwitabira iri rushanwa.
Ati “Nakinnye neza ariko biranze kuko burya twembi ntabwo twari gutsinda. Byanshimishije uko nakinnye. Nta mwanya uhagije w’imyitozo mbona. Ukwezi gutaha nimbona umwanya nzagaruka kuko nsigaye mba mu ishuri rya Tennis, Cricket na Football rya Star Field muri Kenya, ntoza abana bari hagati y’imyaka 4 na 14.”
Mwizerwa Alain wateguye iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko intego yo gushyiraho iri rushanwa ari ukugira ngo bafashe abakinnyi b’abanyarwanda kubona imikino bakabasha kugira urwego rwiza.
Ati “Intego ya mbere ni ukugira ngo abakinnyi bacu bakine. Twabonye hari ikibazo cy’amarushanwa make muri iki gihugu, dushaka uburyo twabafasha bakajya bahora bakina, barushanwa hagati yabo. Ni ku nshuro ya kabiri iki gikorwa kibaye, ariko kizakomeza kandi kizajya kiba buri kwezi.”
Mwizerwa yakomeje avuga ko iki gikorwa kiri kugenda neza ndetse we na bagenzi be bari kwiga uburyo iri rushanwa ryakwaguka, rikitabirwa n’abakinnyi benshi barimo n’abavuye hanze y’u Rwanda.
Ati” Birimo kugenda biza n’abantu benshi batangiye kubyumva, turi gutekereza uburyo twafungura n’imipaka tugashaka n’abaterankunga kugira ngo abakinnyi benshi bashobore kwitabira iki gikorwa.”
“Ubushobozi buracyari hasi kuko kugeza ubu buva kuri twe [abatoza] ariko bizagenda biza. Turi gushaka abaterankunga badufasha ku buryo igikorwa gikura tukaba twatumira umukinnyi wa mbere wo muri Uganda akaza agahura n’uwacu wa mbere, uwo muri Kenya, uwo muri Congo se kugira ngo twongere uburemere bw’irushanwa.”
Abakinnyi babiri bahatanira iyi Tennis Monthly Challenge batoranywa hakurikijwe abari ku rwego rwiza kurusha abandi muri uko kwezi muri uyu mukino wa Tennis. Kugeza ubu, Niyigena Étienne, Havugimana Olivier, Habiyambere Ernest na Habiyambere Dieudonné bari mu bakomeye muri uyu mukino mu Rwanda.
Uretse muri iki cyiciro cy’ababigize umwuga, ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa, hakinnye kandi n’abakiri bato batarengeje imyaka 12 na 14 mu bahungu n’abakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO