00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari icyo Black Lives Matter izahindura ku irondaruhu rikorerwa abakinnyi barimo n’Abanyarwanda?

Yanditswe na Kabera Haruna
Kuya 28 July 2020 saa 11:57
Yasuwe :

Irondaruhu ni ikibazo gihangayikishije Isi cyane cyane irikorerwa abirabura mu ngeri zose. No mu mikino ririmo aho usanga abakinnyi mu ma kipe bakinamo batahatinda kubera gukorerwa irondaruhu na bagenzi babo, abatoza cyangwa abafana.

Irondaruhu mu mupira w’amaguru si irya vuba kuko ryatangiye ku wa 12 Werurwe 1881 ubwo Andrew Watson yagirwaga kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Écosse ariko akaza kwangirwa kuba we kuko yari umwirabura. Ni we mwirabura wa mbere wakinnye umupira w’amaguru ku rwego rw’ababigize umwuga.

Hari abakinnyi bagiye bakorerwa irondaruhu nka Mario Balotelli, umwirabura w’Umutaliyani wakunze guhura n’irondaruhu cyane mu gihugu cye haba mu ikipe y’igihugu no mu yandi makipe yakiniye nka Inter Milan na Brescia kubera uruhu rwe n’uko asa.

Si mu mupira w’amaguru hagaragara irondaruhu gusa kuko no mu yindi mikino ririmo: Muri Basketball, mu 2014 uwahoze ari nyiri ikipe ya Los Angeles Clippers yo muri NBA, Donald Sterling, yahagaritswe burundu mu bikorwa bya Basketball na NBA kubera amagambo yavuze ubwo yabonaga ifoto ya Magic Johnson kuri Instagram y’umukunzi we.

Yafashwe amajwi ari kuvuga ko atunguwe no kubona umukunzi we hari imikoranire agirana n’umwirabura ariko amusaba ko ibyo bakorana byose atazamuzana mu mikino ye no mu bikorwa by’ikipe ye.

Ati” Birambabaza cyane kubona ushaka gutangaza ko wifatanyije n’abirabura. Ugomba kubikora, ushobora kuryamana nabo [abirabura]. Ushobora kubazana, ushobora gukora icyo ushaka cyose, ariko ntukamushyire kuri Instagram kugirango isi imubone."

Rutahizamu w’Amavubi ari mu bagezweho n’iri rondaruhu rikorerwa abakinnyi

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Sibomana Patrick (Pappy), ni umwe mu bakorewe irondaruhu ubwo yakinaga muri Biélorussie.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sibomana Patrick yavuze ko irondaruhu yakorerwaga riri mu byatumye ava muri muri Biélorussie kuko byari bikabije binamutera ubwoba, byatumye adatanga umusaruro yari yitezweho mu ikipe.

Ati” Hari nk’igihe twajyaga kurya ugasanga batwitaruye njye n’undi mwirabura twakinanaga twicaye twenyine, twajya no mu myitozo ntibatwegere. Byarambabazaga cyane kuko twageraga no mu kibuga mu gihe cy’imikino, ugasanga niba wishe umupira abafana bakuvugiriza induru bavuga ko ntacyo dushoboye kuko turi abirabura.”

Sibomana Patrick Papy yakomeje avuga ko kuba yaratinyaga kugirirwa nabi n’abanyagihugu baho byatumye aba mu mazu y’ikipe akanga kujya kwikodeshereza nk’abandi bakinnyi .

Ati ”Njye nabaga mu mazu y’ikipe kuko nari mfite ubwoba kubera imiterere y’abaturage baho ko bazangirira nabi, najyaga njya no guhaha ugasanga abacunga iduka baranyegera cyane bazi ko ndikwiba ntari bwishyure. Ibyo byose biri mu byatumye mfata umwanzuro wo kuhava.”

Sibomana Patrick yagiye gukina muri Biélorussie muri Nyakanga 2017 ahava mu Ukuboza 2018, agaruka mu Rwanda aho yahise ajya gukinira Mukura victory Sports nayo ayivamo yerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzaniya, akinira kugeza ubu.

Umunyarwanda Sibomana Patrick ari mu bakorewe irondaruhu ubwo yakinaga muri Biélorussie

Ingaruka irondaruhu ryagize ku bakinnyi n’abakora siporo

Hari abakinnyi bagiye bahagarika gukina burundu ndetse bakava no mu bikorwa bya siporo kubera irondaruhu ryagiye ribakorerwa barimo William Dean (Dixie Dean) wakiniye u Bwongereza na Walter Tull wabaye umukinnyi wa Tottenham Hotspur mu1920.

Ku wa 30 Mata 2017 umwirabura ukomoka muri Ghana, Sulley Muntari wakiniraga Pescara, yahisemo kuva mu kibuga ubwo yabwirwaga amagambo y’irondaruhu n’abafana mu mukino bahuragamo na Cagliari, ndetse agahabwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi.

Muntari yasabye umusifuzi Daniele Minelli guhagarika umukino bitewe n’amagambo yabwirwaga n’abafana, umusifuzi ahitamo kumuha ikarita y’umuhondo ku munota wa 89, undi na we ava mu kibuga.

Uyu mukinnyi yahanishijwe gusiba umukino umwe n’Akanama gashinzwe imyitwarire mu Butaliyani, azira kuba yarasohotse mu kibuga nta ruhushya rw’umusifuzi.

Icyo gihe Umupira w’u Butaliyani wibasiwe na bamwe mu bakinnyi n’indi miryango ko ukomeje gushyigikira irondaruhu ku bakinnyi b’Abanyafurika n’abandi batari abazungu, kubera ko abafana batutse Sulley Muntari batahanwe uko bikwiye.

Ihuriro mpuzamahanga ry’abakinnyi babigize umwuga (FIFPRO), ryavuze ko Muntari yari afite ukuri ko kubwira umusifuzi ibibazo bye (mu gihe yari ari gutukwa ngo ni inguge), hagashakwa umwanzuro wabyo.

FIFPRO yanavuze ko nta mukinnyi n’umwe ugomba kumva ko yakemura wenyine ibibazo byatejwe n’abafana nk’indirimbo z’irondaruhu n’ibindi, bityo ko mu gihe umusifuzi atabikemuye nta kindi Muntari yari gukora usibye kubahunga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rirwanya irondaruhu mu Burayi (FARE) ryavuze ko hashize igihe kirekire umupira w’amaguru w’u Butaliyani wibasiwe n’irondaruhu, ryongeraho ko guhana Sulley Muntari ari amakosa yakozwe n’Akanama gashinzwe imyitwarire.

FARE yavuze ko ibyo aka kanama kakoze bisa nko gutiza umurindi abakomeje kwimika irondaruhu mu Butaliyani.

Amakipe ya AS Roma na Inter Milan yahanwe kubera indirimbo z’irondaruhu zaririmbiwe Antonio Ruediger (AS Rome) na Kalidou Koulibary (Naples).

Muri 2013, Kevin Prince Boateng wakinnye mu Butaliyani, na we yasohotse mu kibuga umukino wa gicuti bakinaga utarangiye kubera irondaruhu.

Muri 2010, Samuel Eto’o yahuye n’iki kibazo ubwo yakinaga muri Inter Milan. Ubwo yari ku kibuga cya Cagliari, icyo gihe umusifuzi yafashe icyemezo cyo guhagarika umukino by’agateganyo, avuga ko nibikomeza awuhagarika burundu.

Sulley Muntari yahaniwe kuva mu kibuga ubwo abafana bamutukaga ko ari inguge mu 2017

Ese hari icyo Black Lves Matter izahindura ku irondaruhu rikorerwa abirabura?

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo umwirabura George Floyd yishwe anigishijwe ivi n’Umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva ubwo hatangiye gukorwa ubukangurambaga bwa Black Lives Matter bugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.

Ubusanzwe ntabwo byari byemewe guhuza imikino n’ibindi bikorwa birimo politiki, ariko ubu bukangurambaga bwo buremewe, aho mbere y’umukino abakinnyi n’abatoza bapfukama bakazamura akaboko mu rwego rwo kwamagana irondaruhu.

Black Lives Matter ntabwo ari nshya kuko yatangiye gukoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura ku wa 13 Nyakanga 2013, ishinzwe na Alicia Garza, Patrisse Cullors na Opal Tometi abirabura bashakiraga ubutabera umwirabura Trayvon Martin warashwe na George Zimmerman ku wa 26 Werurwe 2012.

Kuwa 10 Nyakanga, umutoza mukuru wa Montréal Impact yo muri Canada, Thierry Henry, yapfukamye igihe kigera ku minota umunani n’amasegonda 46 mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda ya Black Lives Matter, yo kurwanya irondaruhuru rikorerwa abirabura.

Black lives matter yatangiye gukoreshwa ku myambaro y’abakinnyi mu mugongo aho isigaye yandikwa ahajyaga amazina yabo mu rwego rwo kurwanya irondaruhu byatangiye kuva Premier League isubukuwe mu kwezi gushize.

Mu ukuboza 2019 FIFA yazamuye ibihano ku mukinnyi wagaragaweho irondaruhu biva ku mikino itanu bigera ku mikino10 adakina, inemerera umukinnyi wakorewe irondaruhu kugira icyo abivugaho gifasha mu kurwanya irondaruhu .

Mu mukino wabaye mu kwezi gushize, ugahuza Manchester City na Burnley, kuri Stade ya Etihad hagaragaye indege ntoya yari ifite icyapa cyanditseho amagambo “White Lives Matter Burnley”. Ibi bikaba byafashwe nko kurwanya gahunda imaze kwamamara ku Isi yose yo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura.

Icyo gihe Burnley yatanze itangazo yitandukanya n’abatambukije ubwo butumwa ndetse ivuga ko bazabiryozwa.

Shanjay Bhandari uyobora umuryango Kick It Out urwanya irondaruhu mu Bwongereza, yavuze ko “Intego ya Black Lives Matter atari ukugabanya agaciro k’ubuzima bw’abandi bantu ahubwo ari ukugaragaza ko hari ibyo abirabura babuzwa nk’ikiremwamuntu bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo.”

Mbere y’uko Shampiyona ya NBA y’Abagore itangira mu mpera z’icyumweru gishize, abakinnyi b’ikipe ya Seattle Storm n’iya New York Liberty banze kuririmba indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahitamo kuva mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umwiraburakazi Breonna Taylor wishwe arashwe n’abapolisi bamusanze iwe i Louisville muri Werurwe uyu mwaka, ariko bikaba byararangiye nta wigeze akurikiranwaho icyo cyaha.

Inkomoko yo gupfukuma

Iki gikorwa cyo gupfukama muri gahunda ya Black Lives Matter, cyamenyekanye cyane muri Amerika mu 2016 ubwo Colin Kaepernick, umukinnyi wa San Francisco 49ers muri American Football, yabigenzaga atyo mu gihe babaga baririmba indirimbo y’igihugu ya Amerika.

Kuzamura akaboko k’iburyo gafunze igipfunsi bamagana ivangura rishingiye ku ruhu, byakozwe mu mikino olempiki yo mu 1968 muri Mexico n’abakinnyi b’Abanyamerika John Carlos na Tommie Smith.

Byahise bihuzwa n’inkubiri yo kwamagana ivanguraruhu izwi nka ’Black Power movement’ yari ikomeye cyane mu myaka ya 1960 na 70, ubu bihuzwa na ’Black Lives Matter’.

Thierry Henry yapfukamye iminota umunani n’amasegonda 46 muri gahunda ya Black Lives Matter igamije kwamagana irondaruhu rikorerwa abirabura
Bivugwa ko ari bamwe mu bafana ba Burnley bakoresheje iki cyapa binyuranye na gahunda "Black Lives Matter" iri gukorwa hirya no hino ku Isi by'umwihariko muri Premier League, ariko bamaganiwe kure
Mu mikino itandukanye, abakinnyi bapfukama mbere ya buri mukino mu kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura
Abakinnyi bo muri NBA y’Abagore banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gusabira ubutabera umwiraburakazi Breonna Taylor wishwe n'abapolisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages