Uyu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona, wabereye ku kibuga cya Kimisagara, wari wahuje amakipe yombi yari yaritwaye neza mu mikino irindwi yabanje.
Mbere yawo gato, Police HC yari yatsinze Nyakabanda ibitego 54-10 naho APR itsinda iyi Nyakabanda 42-8.
Police HC yashakaga kwihimura kuri APR yaherukaga kuyitwara Irushanwa ry’Intwari, ni yo yatangiye neza umukino, itsinda ibitego bine bya mbere Ikipe y’Ingabo idakoramo.
Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 15-6 mu gihe APR HC yagerageje guhindura abakinnyi barimo n’Umunyezamu Uwayezu Arsène utari worohewe.
Karenzi Yannick na Muhumure Elisée bafashije APR gutangirana imbaraga mu gice cya kabiri, igabanya ikinyuranyo kugeza hasigayemo ibitego bitandatu (15-21), ariko Police HC ifite amazina akomeye nka Umuhire Yves, Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana Emmanul, izamura ikinyuranyo kugeza umukino urangiye ari ibitego 27-16.
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko icyafashije ikipe ye gutsinda uyu mukino ari ukwigirira icyizere no kwitanga.
Yongeyeho ati “Mu by’ukuri, intsinzi y’uyu munsi uturutse ku myitozo. Ubushize twakinnye na APR , bamwe mu bakinnyi ari bwo bavuye mu yandi makipe. Ubu bamaze kumenyerana. Ubusatirizi bwacu bwari hejuru, ni bwiza.”
Ku ruhande rwa APR HC, Umutoza Bagirishya Anaclet yavuze ko abakinnyi be batabashije kumva neza amabwiriza bahawe, bikiyongeraho ko batakazaga imipira myinshi.
Yashimangiye ko abakinnyi be batameze neza nyuma yo kwitabira imikino muri Algeria ariko bakavayo batayikinnye kubera imyuzure yabaye i Dubai, ariko yizeye ko APR ishobora kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.
Ati “Umunaniro ushobora kuzamo, ariko no mu buryo bw’imitekerereze ntabwo abakinnyi bameze neza kuko amarushanwa twagiyemo ntabwo twakinnye. Iyi kipe ihari ni yo yatsinze Police HC mu Gikombe cy’Intwari, turongera tubagarurire icyizere, muzabona indi APR imeze neza.”
Gutsinda uyu mukino byatumye Police HC isoza imikino ibanza iyoboye Shampiyona n’amanota 24 kuri 24, ikurikiwe na APR ifite amanota 21.
Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru, APR yari yatsinze Gicumbi HT ibitego 31-22 na ES Kigoma ibitego 37-23 mu gihe Police HC yatsinze UR Huye 38-11 na Gorillas 53-15.
ADEGI yatsinze UR Rukara 36-26 na Nyakabanda mpaga ya 20-0, ES Kigoma itsindwa na Gicumbi HT 26-41 naho Nyakabanda yongera guterwa mpaga na ADEGI mu gihe Gorillas yatsinze UR Huye ibitego 34-30.
Mu bagore, ES Nyamagabe yatsinze UR Rukara ibitego 26-11 na University of Kigali 27-11, ES Kiziguro itsinda Falcons 31-20 naho UR Rukara itsinda UR Huye 16-15.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!