00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Bwa mbere u Rwanda ruzitabira amarushanwa y’abagore mu cyiciro cy’abakuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 July 2026 saa 12:55
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryatangiye gutegura Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore izitabira imikino mpuzamahanga ku nshuro yayo ya mbere.

U Rwanda rusanzwe rwitabira amarushanwa yo muri Zone V mu bagore, ariko hakitabira amakipe yo mu byiciro by’abakiri bato.

Kuri ubu FERWAHAND yatangiye gutegura ikipe nkuru y’abagore izitabira imikino ya Zone V izaba muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi mikino izatanga itike y’Igikombe cya Afurika yagombaga kubera muri Ethiopia ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) yasabye u Rwanda kuyakira ndetse amatariki ashobora guhinduka.

Mu gihe u Rwanda rwakwitwara neza muri iyi mikino yo mu karere, rukabona itike y’Igikombe cya Afurika, ni ubwa mbere ruzaba rukinnye iri rushanwa mu bagore.

Ni mu gihe abagabo batangiye gukina Igikombe cya Afurika mu 2024 ubwo cyari cyabereye mu Misiri, banitabira icya 2026 cyabereye i Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko FERWAHAND iri gushaka uburyo amakipe y’abagore mu Rwanda yazamura urwego mu bijyanye n’ubushobozi aho kuri ubu iri kuganira n’inzego zinyuranye.

Kuri ubu Shampiyona y’Abagore muri Handball yubakiye ku makipe y’amashuri yisumbuye n’aya kaminuza, ibituma hari abakinnyi babura uko bakomeza gukina nyuma yo gusoza amasomo yabo.

U Rwanda rwari rusanzwe rwitabira mu byiciro by'abato birimo abakobwa batarengeje imyaka 20
Amakipe y'u Rwanda y'abato yegukana ibikombe bya Zone V mu byiciro bitandukanye
E.SC. Nyamagabe iri mu makipe akomeye muri Shampiyona y'Abagore ya Handball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages