Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 30 Mata 2023, utangira Abangavu b’u Rwanda batsinda amanota menshi nk’ibisanzwe.
U Burundi bwatangiye budashaka gushyirwamo ikinyuranyo kinini ariko uko iminota yagendaga ikinyuranyo cyagendaga kigaragaza. Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ibitego 22-6.
Igice cya Kabiri n’ubundi abangavu b’u Rwanda bakomeje kuyobora umukino ari na ko barushaga u Burundi bigaragara.
Muri iki gice u Rwanda rwongeyeho ibindi bitego 16 mu gihe u Burundi bwongeyeho birindwi, bitari bihagije ngo butsinde umukino. Umukino warangiye Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 38-13.
Muri rusange u Rwanda rwegukanye iri rushanwa rudatsinzwe kuko imikino itanu rwakinnye yose rwayitsinze kandi ku kinyuranyo cy’amanota menshi cyane.
Amafoto: FERWAHAND



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!