Hashize iminsi Habarugira atumvikana mu kiganiro cy’imikino cya Radio Rwanda cyitwa Urubuga rw’Imikino.
Impamvu yo kutumvikana muri iki kiganiro ni uko uyu mugabo amaze iminsi yitegura urugendo afite kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021.
Uyu munyamakuru wakundwaga n’abatari bake ndetse agafatwa nk’icyitegererezo n’abakiri bato bakora umwuga w’Itangazamakuru, yamaze gutandukana na RBA yari amaze imyaka 10 akorera kuko yahatangiye akazi mu 2011 avuye kuri Radio Maria Rwanda.
Aganira na IGIHE, Habarugira yemeye ko yamaze gutandukana na RBA kubera ko agiye gukomeza amashuri muri Canada.
Ati “Ni byo ntabwo nkiri umukozi wa RBA. Ni impamvu zo kujya gukomeza amashuri muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec. Ndafata indege uyu munsi.“
Uyu mugabo agomba gusiga umuryango we, cyane ko we ahamya atari ngombwa ko bajyana muri Canada nubwo amasomo ye azamara imyaka ibiri.
Ati “Umuryango ntituzajyana, uretse ko numva atari ngombwa cyane.”
Habarugira yavuze ko hari byinshi azibukira kuri RBA nk’ikigo yari amaze imyaka10 yose akorera.
Yavuze ko yahigiye byinshi kandi yahuye n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Ati “Nahigiye byinshi birimo kubana neza, kwihangana no kwicisha bugufi. Nahahuriye n’abantu batandukanye kandi bose bari ab’ingenzi kuri njye.”
Muri RBA, Habarugira yayoboraga ishami rya siporo muri iki Kigo. Mu myaka yari amaze mu itangazamakuru rya siporo, yegukanye ibihembo bibiri nk’Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu 2017 no mu 2020.
Yize mu Itangazamakuru muri ICK mu gihe kandi yabaye umwarimu mu gihe cy’imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!