00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golf: Nsanzuwera Célestin agiye guhagararira akarere muri Sunshine Development Tour

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 November 2025 saa 10:13
Yasuwe :

Nimero ya mbere mu mukino wa Golf mu Rwanda, Nsanzuwera Célestin, agiye guhagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya mbere muri Afurika rya Sunshine Development Tour.

Sunshine Development Tour ni irushanwa rya mbere rihuza abakinnyi ba Golf muri Afurika, rikazenguruka ibihugu bitandukanye, ndetse muri uyu mwaka wa 2025 rikaba ryaraguye amarembo rikabera muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Kenya no mu Rwanda.

Ubwo ryaberaga muri Kenya ku kibuga cya Great Rift Valley Golf Resort Nsanzuwera yararyegukanye, ndetse rigeze no mu Rwanda kuri Kigali Golf Resorts & Villas araryisubiza bimuha amahirwe yo guhagararira akarere mu mikino ya nyuma.

Imikino ya nyuma ya Sunshine Development Tour ikinwa mu byiciro bibiri, aho icya mbere ari Vodacom Origins of Golf kizabera kuri Pezula Championship, kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2025. Abazitwara neza muri iri rushanwa bazagabana agera kuri miliyoni 211 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni Fitch & Leedes PGA Championship rizabera kuri St Francis Links kuva tariki ya 27 kugeza 30 Ugushyingo 2025, aho abiryitwaramo bagabana miliyoni 254 Frw.

Nsanzuwera afite icyizere cyo kwitwara neza muri Sunshine Development Tour, abishingiye ku marushanwa abanza yitwayemo neza.

Ati “Aya marushanwa ya Sunshine Tour ni intambwe ikomeye kuri njye nk’umukinnyi wabigize umwuga. Muri uyu mwaka nagerageje guhangana n’abakinnyi bandusha binyuze mu marushanwa abanza yabereye mu karere. Ayo rero yaranteguye ku buryo nzahagararira neza igihugu n’akarere kose.”

Uyu mukinnyi agiye kwitabira iri rushanwa nyuma y’andi abiri ya SunDev Betika Masters, arimo iryabereye Limuru Country Club na VetLab Sports Club yombi yabayemo uwa gatatu.

Kwitwara neza muri aya marushanwa yombi, bizafasha Nsanzuwera kuzamuka ku rutonde rw’abakinnyi ba Golf bakomeye ku Isi, dore ko ageze ku mwanya wa 1696 avuye ku wa 4566 yariho mu 2024, ari na we Munyarwanda rukumbi ururiho.

Nsanzuwera Célestin agiye guhagararira akarere muri Sunshine Development Tour

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages